Rumwe mu rubyiruko rurasaba ko manda y’umukuru w’igihugu yashyirwa ku myaka itanu
Urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abakorerabushake mu Rwanda (Rwanda Volunteers Organization) rurasaba ko inteko ishinga amategeko yashyira manda y’umukuru w’igihugu ku myaka itanu, kuko irindwi isanzweho rusanga ari myinshi.
Uru rubyiruko rwemeza ko bitewe n’aho Abanyarwanda bageze, mu Rwanda hakwiye kubaho manda itarengeje imyaka itanu ariko umuntu akaba yakomeza kwiyamamaza mu gihe abaturage bakimufitiye icyizere.
Mu nama yateranyije aba bakorerabushake kuri uyu wa Kabiri tariki 31/12/2013, Jean Bosco Mutangana, umuyobozi w’uyu muryango, yatangaje ko basanze iyi gahunda ifitiye akamaro igihugu kuko ifasha mu miyoborere myiza aho ubishoboye ahabwa amahirwe.

Yagize ati "Ingingo ivuga y’uko manda z’umukuru w’igihugu zaba manda ebyiri twebwe nk’urubyiruko rw’u Rwanda, kuko abakorerabushake abenshi ni urubyiruko ari twebwe baraga igihugu, twumvise gukumira umuntu ushoboye kandi ushobotse bitaba ari ikintu kiza.
Ahubwo tukavuga ngo manda zive ku myaka irindwi ibe mikeya ariko byo kugira umupaka ariko umuntu najya ashobora ajye yiyamamariza manda zose zishoboka."
Uru rubyiruko rutangaza kandi ko ntacyo bitwaye umukuru w’igihugu aramutse ayoboye imyaka myinshi mu gihe hari icyo amariye abaturage.
Ku kibazo yabajijwe cy’uko byaba bisa nk’aho bibangamiye gusaranganya ubutegetsi, Mutangana yatangarije Kigali Today ko ibyo bizagenwa n’abaturage. Yavuze ko umuyobozi abaturage bazaba babonamo umushobozi ariwe uzajya aba afite amahirwe yo kuyobora.
Iki kibazo kije gikurikira impaka zariho umwaka ushize, aho abantu benshi bakomezaga kwibaza niba Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame nawe nk’umwe mu bayobozi bakoreye neza abaturage n’igihugu muri rusange igihe cye kitaba kigeze ngo aruhuke.

Bamwe batangaga ibitekerezo bavuga ko yava ku butegetsi wenda akaba yashakirwa indi mirimo y’icyubahiro nko muri Sena cyangwa mu muryango mpuzamahanga, bijyanye n’ubunararibonye bwe.
Kuri iki gitekerezo, Mutanganga yagize ati "Dushingiye wenda ko twari dufite Nyakubahwa Paul Kagame yatugejeje ku bikorwa byinshi cyane murabizi gahunda ya Girinka, yabohoye uru Rwanda ruri mu icuraburindi rya Jenoside nk’ubwo rero kuvuga ngo twebwe tumuhombe agende age gukoreshwa ibindi ntago cyaba ari ikintu kiza cyane."
Uyu muryango uhuriyemo urubyiruko rw’ingeri zose, harimo abakiga mu makaminuza, abarangije n’abatiga. Bafite intego yo guteza imbere igihugu. Bimwe mu bikorwa bakoze harimo gushakira abatishboye hirya no hino mu gihugu amakarita yo kwivurizaho azwi nka Mitiweli.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Gukorera igihugu birimunziranyishi ntabwo ari umwanya
umwegusa kandi igihugugifite abanabafiteubushobozibwo
kukiyobora.Nikoko manda yimyaka 7 nimyishi manda 5 ok
ikiyamamaza manda 2 but bishobotse akongerwa manda imwe
bitewe nagahunda yagaragaje kandiyishimiwenabose itarangiye murizira two manda.Indi nukureba ibihe igihu
gu kirimo,bishobora kubabya kibuza umudendezo,manda 3
akabayakomeza.
Twese turi AMASHAMI ya “NDI UMUNYARWANDA”
TURABYA INDABO NZIZA CYANGWA TUGATATIRA IGIHANGO
Paul MBARAGA
Tel.: 0788569081. Email: ”[email protected]”
Umunyarwanda ni igiti kimwe rukumbi cy’umwimerere kitaboneka ahandi ku Isi uretse aho Gihanga yakiremeye mu rwa Gasabo. Amashami yacyo agwiye mu Rwanda ariko akaba maremare agakwira isi muri Diaspora. Ishami rya ndi UMUNYARWANDA ni umuntu wese ushamikiye kuri kiriya giti kimwe rukumbi kimugaburira umusemburo w’umuco n’ifumbire y’agaciro n’ubumenyi ngiro Abanyarwanda duhuriraho bikadutandukanya n’andi mahanga. Icyo giti ntikigira ubwoko. Amashami yacyo ashobora kugira imigenzo itandukanye ariko yose ahurira ku myemerere imwe kuko yonse umusemburo n’ifumbire kimwe. Ishami ryakiriye wa musemburo n’ifumbire rigaharanira kutarumba kugira ngo ubumwe bw’Abanyarwanda ariwo musokoro uri mu mutima wa cya giti utandura bigatuma kamere y’Umunyarwanda ihungabana; iryo shami rirabya indabo z’amajyambere ariryo shema ry’Abanyarwanda. Ishami ryakiriye wa musemburo n’ifumbire rikabyirenza rishobora kumunga andi mashami bikavamo GUTATIRA IGIHANGO cya mwene KANYARWANDA.
Abatekereje jenoside yo gutsemba abatutsi ni ya mashami yakiriye umusemburo n’ifumbire akabyirenza. Bishe abatutsi ari nako basatira kurimbura Umunyarwanda. Igiti cya Kanyarwanda gikeneye amashami yacyo yose kugirango gitumbagire mu ruhando rw’amahanga, ibendera gihetse ribonekere isi yose. Iryo bendera ubwaryo ni ikimenyetso cy’igihango Abanyarwanda bagiranye. Uvanyemo ibara rimwe ntabwo asigaye yaba aranga u Rwanda n’Abanyarwanda. Kimwe n’uko iyo Interahamwe zigera ku mugambi wazo wo kurimbura abatutsi ngo ntihasigare n’uzabara inkuru, ntabwo abahutu n’abatwa bari gusigara bari kuzongera kwitwa Abanyarwanda uretse kubeshya amahanga. Tuba Abanyarwanda iyo twuzuye turi abo turibo twese hatabuzemo n’umwe mubo twitiriwe: umutwa, umututsi n’umuhutu kugeza ku moko gakondo twemeraga twahuriragamo y’abasinga, abazigaba n’ayandi.
Mur’iki gihe tubwirizwa n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu agaciro k’imbabazi tuzirikane ko kuba tuvuga imbabazi nuko habayeho kubabaza no kubabara; bikaba ngombwa gusaba imbabazi kugira ngo turengere ko cya giti cya Kanyarwanda cyakomeza kugaburira amashami yacyo umusemburo n’ifumbire byiza. Imbabazi zijyanye na jenoside ni umuti usharira, ni ikintu gikomeye; ariko ni uburyo bukwiye kugirango Umunyarwanda akire ibikomere. Biragoye gufata umwanya wo gutera intambwe ngo ujye guha umuntu imbabazi waguhemukiye, atanagusabye imbabazi!
Hari ibyo tumenyereye cyangwa tuzi byadufasha: benshi mu Banyarwanda bari mu bemera uwo bita Jesus mu cyongereza, buri munsi bavuga isengesho uwo mwana w’Imana yabigishije bagira bati: “Ntuzaduhore ibyaha byacu nkuko natwe tutabihora ababitugirira”. FPR-Inkotanyi nayo yabohoye u Rwanda ihagarika Jenoside ibwiriza ingabo zayo kwirinda ibikorwa byo kwihorera. Leta y’Ubumwe igiyeho yatekereje umuco wa Gacaca kugira ngo hakorwe Ubutabera bwunga butanga imbabazi. Abanyeshuri b’i Nyange batewe n’abacengezi bakanga kwitandukanya mu moko bemeza ko ari Abanyarwanda ni ibimenyetso bikomeye bya ndi Umunyarwanda.
Buri wese kandi yisuzumye mu mateka ye yasanga hari ibihe yafashe ibyemezo ashimangira ihame rya Ndi Umunyarwanda. Ubwanjye muri 1968 mu ishuri ry’i Nyamasheke (Cyangugu) nanze kwifatanya n’intagondwa z’abahutu zakoraga iterabwoba ku batutsi muri iryo shuri. Byarampungabanyije biba ngombwa ko mpungira mu kigo cy’abafurere b’abayozefiti bayoboraga iryo shuri. Izo ntagondwa nongeye guhurira nazo muri Kaminuza na Institut Pedagogique National i Butare muri 1973 nanone zimenesha abatutsi noneho nanjye zinshyira kuri listi y’abahigwa. Aho hose naziraga ko nabanaga n’abandi ntitaye ku moko yabo kandi sinitabire ibikorwa by’iterabwoba byameneshaga abatutsi. Mu ntangiro za 2002, maze imyaka 12 mu Budage, nafashe icyemezo ndakuka cyo gutaha mu Rwanda maze kwanga gusinya impapuro zo guhakana ubunyarwanda nkuko ubuyobozi bw’Ubudage bwabinsabaga kugira ngo bunyemerere ubwenegihugu bw’Ubudage.
Kuri jyewe rero ihame rya NDI UMUNYARWANDA si irya none, si icyaduka, ni ubuzima nabayemo. Naho ku ruhande rwa Leta ni intambwe mu zindi zatangiye Jenoside ikirangira. Nyamara hari benshi bagifite ipfunwe kubera ibikomere batewe na Jenoside n’Intambara. Hari ipfunwe ry’urubyiruko riterwa n’ibyakozwe n’ababyeyi cyangwa abavandimwe bakuru babo. Hari ipfunwe ry’abatekereza ko akababaro kabo katumvikana. Gusaba imbabazi no kuzitanga ni uburyo bumwe mu gufasha gukunkumura iryo pfunwe rikiriho cyangwa rishobora gukomeza gukura mu mitima yakomerekejwe no kubura ababo cyangwa yasizwe isura mbi n’ababo bijanditse muri Jenoside.
Iryo pfunwe nanjye nari ndifite nza kwibohora ubwo nahawe amahirwe yo kubona urubuga rwiza rwo gusaba imbabazi imbere y’Abanyarwanda bari bateraniye mu nama ya kabiri y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yari iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME mu minsi ya 26-28 Ukwakira 2002. Iyo nama yumvikanaga kandi ku ma radio, TVR no kuri Internet. Dore bimwe mubyo nasabiye imbabazi binanditse muri raporo y’iyi nama ku mapaji y’161-162, kandi mfashe uyu mwanya w’iyi nyandiko kugira ngo mbisubiremo muri gahunda ya NDI UMUNYARWANDA:
“Mu gihe ababisha bari batangiye jenoside hano mu Rwanda, mu minsi ya mbere yakurikiye iyicwa ry’uwahoze ari Umukuru w’Igihugu, hari umunyamakuru wa Radio Rwanda wampamagaye mu Budage ati turashaka umunyarwanda uri mu mahanga twabaza uko iyo ngiyo mukurikirana ibibera hano mu Rwanda. Namwemereye ko yambaza ubwanjye.
Iyo nari ndi twari tutarasobanukirwa neza ibiri kubera mu Rwanda niba ari jenoside cyangwa niba imirambo myinshi twari twatangiye kubona kuri za TV ari abantu baguye ku rugamba. Ijambo jenoside ryari ritarakoreshwa n’ibinyamakuru byavugaga inkuru z’i Rwanda. Twumvaga ndetse icyo gihe ko na Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika bwana Clinton yabuzaga services ze gukoresha ijambo jenoside ku biri kubera mu Rwanda. Nta n’ibanga rya jenoside nari mfite ubwanjye. Aho namenyeye ko abantu bishwe muri iki gihugu bazira ubwoko bwabo gusa, narabyamaganye uko nshoboye aho mboneye umwanya hose.
Icyo nicuza ni uko n’ubwo nanjye nari umunyamakuru nashubije ibibazo bya wa munyamakuru wa Radio Rwanda mu magambo arimo amarangamutima ndetse n’uburakari cyangwa n’ubuhubutsi bigaragazwa n’uko icyo gihe nashinjaga FPR ko ariyo yongeye gushoza intambara imaze no kwivugana Umukuru w’Igihugu. Mur’iyo minsi havugwaga imishyikirano hagati y’abashyamiranye, FPR yanga kuvugana na Leta ya Kambanda ivuga ko ahubwo yakwemera kuvugana n’abasirikari. Ibyo nabyo narabyamaganye mvuga ko FPR iri gushaka guca Abanyarwanda mo ibice, nshimangira ko ikwiye kuvugana na Leta yagiyeho. Ibyo byatumye bavuga ko nari nshyigikiye Leta y’abicanyi. Uwanyihanganira ariko yasanga nari mpangayikishijwe n’uko mu gihe cy’a marorerwa yari atangiye, Leta yari imaze kujyaho yagaragaza ubushobozi bwayo mu guhagarika ubwicanyi. Kuba Leta ya Kambanda yaba yaragiyeho mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uburyo abari bayigize bari batoranijwe, sinabitekerejeho cyane kuko nasangaga ko mu makuba nkayo, byari kurushaho gutera inkeke habayeho icyuho kirekire mu butegetsi, dore ko Perezida na Ministiri w’Intebe ndetse na Perezida w’urukiko rw’ikirenga bari bamaze kwicwa. ...
Ikijya kimbabaza ariko ni uko kubera kwitiranya ibintu n’abantu, hari abakunze kugerekera utarashyigikiye FPR ko ngo yanga abatutsi. Abatekereza batyo ndibwira ko basenyera FPR kuko FPR ntangiye kumenya ari Umuryango wakira Abanyarwanda bose bemeye amahame remezo yawo... Ndemera ariko ko abiyumvishije ko ndwanya FPR kandi bo ariyo batezeho kubohorwa, bumvise ko mbashinyagurira. Icyo ntakwemera uko biri kose ariko, ni uwangerekera ko naba narahamagariye abahutu kwica abatutsi. Sinigeze nkoresha iyo mvugo.
Kwibutsa ibi byose ntibinshimishije kuko nzi ko hari abo byongera kubabaza cyangwa kurakaza, ariko sinasaba imbabazi ntabanje kwirega. Nahisemo kubivuga kuko bikomeye kandi bikaba byaratumye Abanyarwanda bamwe bambonamo isura idahuje n’ukuri kw’imyifatire yanjye.
Nari maze igihe rero nifuza gusaba imbabazi ingabo za APR kubera amagambo yanjye yaba yarumvikanye nk’amacantege ku rugamba. Nsabye imbabazi Abanyarwanda bose bababajwe n’imvugo yanjye maze gusesengura. Nsabye imbabazi FPR nageretseho urupfu rwa Habyarimana nta anketi yari yagaragaza ko ari impamo. ...
None kuri iyi nama ya kabiri ku bumwe n’ubwiyunge nsezeranyije Abanyarwanda bose ko ubu niyemeje kwimiriza imbere gufatanya n’abubaka u Rwanda. Abazashaka kurutera no kurusenya, nzafatanya namwe kubarwanya.
Murakoze.”
UMWANZURO:
Dusohotse mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko natangiyemo buriya buhamya igihe cy’iminota cumi, umwe mu bayobozi bakuru twabonanye yarambwiye ati wowe bari baraturahiye ko udashobora kuva ku izima ngo uhinduke. Nyuma yaho nagerageje kumushaka ngo twongere dusubire kuri icyo kiganiro birangora n’ubu. Nashakaga kumubwira ko ikibi ari ukwisubiraho ugana mu mwijima. Jye navuye ku izima ry’igicu kitagaragazaga neza icyerekezo ndimo, ngaruka kota izuba ry’urwambyaye kandi mpasanga ubuyobozi bwiza bufite icyerekezo cy’umucyo mu majyambere n’urukundo ku Banyarwanda bose.
Nahamya ko mu myaka cumi n’umwe ishize ntatatiye indahiro nahaye Abanyarwanda muri ririya jambo navugiye mu Nteko. Ndi umuntu ariko, niba hari uwaba yarantahuyeho ikindi cyaha cyangwa ikosa naba narakoze ntatiye umuryango w’Abanyarwanda, nacyo ngisabiye imbabazi ariko nashima no kukimenya nkakiburana cyangwa nkisobanura. Iyo umuntu akubabaje uba umwikoreye, iyo umubabariye ubu utuye uwo mutwaro. Uwahemutse nawe igihe atabohotse ngo asabe imbabazi ahorana ikimwaro. Imbabazi ni ngombwa: gusaba imbabazi no kuzitanga bifite akamaro ku mpande zombi ariko ntawe ukwiye kubihatirwa.
Paul MBARAGA
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda
Ishuri ry’Itangazamakuru
ariko ibyo ntibisaba gusa kuba urubyiruko kuko biri no mwitegeko nshinga tugenderaho..ariko ndumva ibyo ataribyo u rwanda rukeneye