Rulindo: Umwe yapfuye muri 53 barwaye nyuma yo kunywa ubushera

Abantu 53 bo mu Murenge wa Cyinzuzi Akarere ka Rulindo, bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa ubushera bukabatera uburwayi, kugeza ubwo umwe muri bo yitaba Imana.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko nyuma y’uko umwe yitabye Imana, abandi bakavurwa, ngo mu bitaro hasigayemo abantu umunani.

SP Mwiseneza, yavuze ko icyo kibazo cyatangiye ku itariki 27 Kanama 2023, aho abaturage bitabiriye ubukwe mu Murenge wa Cyinzuzi, ku mugabo witwa Vincent Rutihohora, wari wagiye gusaba anakwa umugore bari basanzwe babana.

Ku cyumweru tariki 28 Kanama 2023, ngo nyirabukwe witwa Kanzayire Xaverine, yaje kubahemba kuko ubwo Rutihohora yajyaga gukwa umugore we, ngo bari baherutse kubyara.

SP Mwiseneza ati “Kuri icyo cyumweru abantu baranyweye bisanzwe, bamwe barataha abandi bakomeza kunywa. Muri iryo joro nibwo abantu 53 batatse ikibazo cyo kuribwa mu nda, bavuga mu gifu, batangira kuruka no gucibwamo”.

Arongera ati “Abo bantu 53 bajyanywe ku bitaro bya Rutongo, umwe yitaba Imana abandi baravurwa, 25 muri bo barara batashye, mu bitaro hararayo 27 bakomeza kuvurwa, 18 batashye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, abasigayeyo barimo kwitabwaho n’abaganga, kandi baratanga icyizere cyo gukira”.

SP Mwiseneza, yasabye abaturage kwitondera ubushera, ati “Ubutumwa duha abaturage, ni uko bagomba kwitondera ikintu cyitwa ubushera kuko uburyo butegurwamo, bigaragara ko buteguranwa umwanda, akaba ariwo ugira ingaruka ku bantu. Ubushera bukwiye kwitonderwa kuko byakunze kugaragara ko hari ababunywa bakagira ikibazo”.

SP Mwiseneza kandi yagarutse ku bateguye ubwo bukwe bwateje ikibazo ku baturage, avuga ko icyo kibazo kigikurikiranwa, kuko iperereza rigikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi bigomba gucika mu Rwanda rwacu!!

Sibobugingo Emmanuel yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka