Rulindo: Umuyobozi w’akarere ahangayikishijwe n’urubyiruko rudafite aho rubarizwa

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith ahangayikishijwe n’ubushomeri bwugarije urubyiruko mu karere ayoboye, yemeza ko hagiye gufatwa ingamba zo gushakira urwo rubyiruko icyo gukora.

Umuyobozi w'akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith

Ni ibyo yatangaje atangiza ibiganiro biri kubera mu karere ka Rulindo no mu turere twose tugize u Rwanda, aho bigamije kungurana ibitekerezo no guhuza ingamba ku rwego rw’akarere, hagamijwe guhanga imirimo mishya no guteza imbere umurimo no kugira uruhare muri gahunda yo kwigira.

Ibyo biganiro byiswe “District Dialogue”, bifite intego yo guteza imbere ihangwa ry’imirimo mishya, no kwibukiranya uko hakubahirizwa amategeko agenga umurimo unoze, aho bizaba mu turere twose tw’Igihugu guhera tariki ya 14 kugeza 31 Kanama 2023, aho byarateguwe na Minisiteri y’Umurimo (MIFOTRA) ku bufatanye n’ibigo bitandukanye birimo RDB, Minisitri y’Urubyiruko na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Atangiza iyo nama, Meya Mukanyirigira yagaragaje ikibazo cy’urubyiruko rudafite imirimo rugera kuri 41%, avuga ko ari ikibazo giteye impungenge mu karere, ari naho ahera asaba abafatanyabikorwa bitabiriye iyo nama gufata ingamba zifasha urubyiruko kubona umurimo no kuwuhanga.

Ni ibiganiro byitabiriwe n'abantu mu nzego zitandukanye
Ni ibiganiro byitabiriwe n’abantu mu nzego zitandukanye

Ati “Akarere kacu gafite imbogamizi y’uko 41% by’urubyiruko rutari ku ishuri, ntiruri mu kazi cyangwa se wenda ngo rube ruri mu mahugurwa azarufasha kubona akazi, abo bantu bari hehe niba batari aho hantu mvuze, niwo mukoro wa mbere w’iyi nama wo kureba icyo dukora”.

Uwo muyobozi yavuze ko hagomba kugira igikorwa, kuko kugira urubyiruko rudafite icyo rukora bishobora guteza akarere ingorane.

Ati “Uretse no kuba ubukungu budindira, kugira urubyiruko rudafite icyo rukora bishobora guteza ingorane, ndetse rimwe na rimwe zifite aho zihuriye n’umutekano, witegereje uko duteraniye hano usanga imbaraga twese tuzifite, dushobora kugira icyo twakora kuri iki kibazo, kandi birashoboka”.

Uwo muyobozi yasabye ihuriro ry’abafatanyabikorwa gushyira mu igenamigambi imishinga igamije kurwanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko, abikorera bagafatanya n’amashuri gutanga umwanya wo kwimenyereza umurimo ku banyeshuri, imishinga y’abimenyereza umurimo igakurikiranwa, byaba na ngombwa igaterwa inkunga.

Bamwe mubitabiriye iyo nama baremeza ko ku bufatanye bagiye gufasha urubyiruko kubona umurimo, binyuze mu bikorwa birimo amahugurwa, kurufasha kwigirira icyizere n’ibindi.

Ndagijimana Jean Bosco ati “Icyakorwa ni ukwegeranya urwo rubyiruko rudafite icyo rukora, umuntu akabaganiriza akabaremamo icyizere, bamara kumva ko umurimo ari ngombwa bagahabwa amahugurwa abereka ko gato bafite bashobora kugaheraho bakiteza imbere, aho kwirirwa bicaye, inama nk’iyi iradufasha kwagura ibitekerezo”.

Velena Maniriho ati “Twamaze kubona ko dufite abantu benshi badafite icyo gukora biganjemo urubyiruko, icyo kibazo kirahangayikishije cyane kuko urubyiruko nizo mbaraga z’igihugu ejo hazaza, niba abantu barenga 40% batagira icyo bakora kandi ari urubyiruko ni ikibazo gikomeye, hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye yaba abikorera yaba ubuyobozi bwite bwa Leta, tugashakisha ahantu hose hari amahirwe yafasha urubyiruko rwacu kubona icyo rukora, kandi birashoboka cyane”.

Mwambari Faustin, Umuyobozi mukuru ushinzwe umurimo muri MIFOTRA, yavuze ko kuba hakiri umubare munini w’abadafite umurimo, biri mu mpamvu ibi biganiro byashyizwe mu rwego rw’uturere, aho abafatanyabikorwa batandukanye bahurira, kugira ngo harusheho kwigwa no kunozwa uburyo bwo guteza imbere umurimo, no guhuza ibikenewe ku isoko ry’umurimo n’ubumenyi butangwa, harebwa uruhare rw’abafatanyabikorwa b’uturere.

Uwo muyobozi yavuze ko n’ubwo hakiri urubyiruko rudafite icyo rukora, bamwe mu rubyiruko bakomeje gutanga icyizere hagendewe ku mirimo mishya bahanga kandi itanga akazi kuri benshi kugeza ibu mu mirimo ihanga, 80% ikaba yiganjemo urubyiruko.

Abitabiriye ibyo biganiro biyemeje kugira ingamba bafatira ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko
Abitabiriye ibyo biganiro biyemeje kugira ingamba bafatira ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko

Abitabira ibyo biganiro harimo abayobozi ku rwego rw’uturere, abikorera (Abacuruzi), imiryango itegamiye kuri Leta, amashuri Makuru na Kaminuza bikorera muri buri Karere, abahagarariye urubyiruko na ba Rwiyemezamirimo bakiri bato.
Raporo ya MIFOTRA igaragaza ko ku rwego rw’igihugu urubyiruko rutari mu kazi, ntirube mu ishuri cyangwa mu mahugurwa arufasha guhanga umurimo rugera kuri 34,2%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka