Rulindo: Umuyobozi w’akarere afatanya n’abaturage gukemura ibibazo bibugarije

Abayobozi batandukanye mu karere ka Rulindo bakomeje kugaragaza ubushake mu kurushaho kwegera abaturage batuye aka karere , babafasha kwishakamo ibisubizo ku bibazo bahura nabyo.

Ni muri urwo rwego umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, afatanije n’abaturage bo mu murenge wa Murambi babashije kwicara hamwe ngo bakemure ibibazo bimwe na bimwe bijyanye n’amakimbirane ashingiye ku masambu.

Abaturage batuye uyu murenge wa Murambi bagaragarije ibibazo bibakomereye ku birebana n’amakimbirane y’ubutaka, aho basabye umuyobozi w’akarere kimwe n’abandi bayobozi , kujya bahora abasura.

Abaturage bo mu murenge wa Murambi bafatanya n'ubuyobozi gukemura ibibazo.
Abaturage bo mu murenge wa Murambi bafatanya n’ubuyobozi gukemura ibibazo.

Aba baturage bavuga ko iyo abayobozi bo hejuru babashije kuza kumva ibibazo byabo usanga bimwe muri byo byabashije kubonerwa ibisubizo.

Karega Juvenal utuye mu murenge wa Murambi avuga ko anezezwa cyane n’uburyo ubuyobozi bwabo budahwema kubegera bubafasha kwishakira ibisubizo ku bibazo baba bafite.

Yagize ati “Turashima cyane abayobozi bo mu karere kacu urukundo badahwema kutugaragariza batwegera ngo badufashe gukemura ibibazo biba bitwugarije aho dutuye. Muri rusange, abaturage twese biradushimisha kuko iyo baje tuboneraho kwisanzura tukavuga ibitubangamiye.”

Iyo basuwe n'ubuyobozi baboneraho kuvuga ibibazo byabo.
Iyo basuwe n’ubuyobozi baboneraho kuvuga ibibazo byabo.

Kwegera abaturage ngo bifasha abayobozi kumenya neza uburyo abaturage babo babayeho mu mibereho yabo ya buri munsi, cyane cyane mu bijyanye no gushakisha ibyo bakora byabateza imbere.

Ibibazo bitera amakimbirane mu baturage kandi ngo bishobora no gutuma iterambere ry’abatuye akarere rididindira, aho usanga abantu bahora mu matiku y’amasambu , aho guhaguruka ngo bishakire icyabateza imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo yabwiye abaturage bo muri uyu murenge kimwe n’abo mu yindi mirenge yose igize aka karere ka Rulindo, ko bagomba gufatanya kwikemurira ibibazo.

Umuyobozi w'akarere ka Rulindo afasha abaturage be kwishakira ibisubizo ku bibazo byabo.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo afasha abaturage be kwishakira ibisubizo ku bibazo byabo.

Ababwira kandi ko mu gihe bafite ibibazo bitabashije gukemuka baba bagomba kwegera abanyamategeko bakabibafashamo.

Aho yababwiye ko bagomba kwegera abajyanama n’abunganizi mu mategeko bakabagira inama, ndetse bakanabereka n’inzira banyuramo kugira ngo ibibazo byabo bibashe kubonerwa umuti.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka