Rulindo: Umushinga wo kubaka ibiro bishya by’Akarere wamaze kunozwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwatangiye umushinga wo kubaka inyubako nshya y’ibiro by’Akarere, dore ko aho gakorera hafatwa nko mu manegeka.

Ahubatse ibiro by'Akarere ka Rulindo hafatwa nko mu manegeka
Ahubatse ibiro by’Akarere ka Rulindo hafatwa nko mu manegeka

Ibiro by’Akarere ka Rulindo byubatse mu Murenge wa Bushoki munsi y’imisozi miremire, aho mu bihe by’imvura amazi aturuka muri iyo misozi amanukira kuri izo nyubako z’Akarere bikabangamira imitangire ya serivise.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yavuze ku mushinga wo kubaka inyubako nshya y’Akarere abereye umuyobozi, aho yavuze ko uwo mushinga ugeze kure utegurwa.

Ati “Iyo dusaba abaturage kwimuka bakava ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, ni ngombwa ko n’Akarere ka Rulindo kimuka kuko byagaragaye ko kubatse mu manegeka, aho kubatswe byagaragaye ko nta nyubako iremereye yahajya”.

Arongera ati “Byadusabye kurambagiza aho ibiro by’Akarere byimukira, kwimura ibiro by’Akarere bikaba byemezwa n’iteka rya Minisitiri ufite Uturere mu nshingano. Nyuma yo kurambagiza aho ibyo biro byakubakwa inzego zitandukanye zibigizemo uruhare, harambagijwe ahantu hatandukanye ariko hemezwa ‘site’ imwe ya Mugote yo mu Murenge wa Ngoma”.

Meya Mukanyirigira, avuga ko uwo mushinga wamaze kwemeza n’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo, bisohoka no mu igazeti ya Leta no 41 yo ku itariki 13/10/2023, aho iteka rya Minisitiri rishyiraho ibyicaro by’uturere, ryemeje ko ibiro by’Akarere ka Rulindo byubakwa mu Murenge wa Ngoma.

Meya Mukanyirigira yavuze ko batangiye urugendo rwo kubaka ibiro bishya by’Akarere, nubwo yirinze kugaragaza ingengo y’imari bizatwara.

Ati “Nyuma y’aho ibyo bibonekeye mu kwezi gushize kwa cumi, twatangiye urugendo rwo gushaka uko twubaka, ubu isoko ryo gushaka uzadukorera inyigo twararitangaje, dutegereje abaripiganira, uzaritsindira namara kuboneka, tuzatangira kubaka ibiro by’Akarere”.

Uwo muyobozi avuga ko kuba aho ibiro by’Akarere bigiye kubakwa mu Murenge wa Ngoma hamaze kugezwa Paruwasi Gatolika ya Mugote, biri amahire kuko aho Abihayimana bageze, haba hageze iterambere.

Ati “Gutaha Paruwasi nziza nk’iyi kuri uyu musozi wa Mugote, bisobanuye byinshi mu iterambere rya kano gace, kuko kari mu twateganyijwe kugirwa umujyi w’Akarere ka Rulindo, hashingiye ko n’icyicaro cy’Akarere ka Rulindo kizubakwa hano mu minsi iri imbere”.

Aho kuri uwo musozi wa Mugote, hazwiho amateka y’urugamba rwo kugaruza igice cy’u Rwanda cyari cyarigaruriwe n’Abanyoro mu gihe cy’imyaka 11.

Ku musozi wa Mugote, ni n’agace kashegejwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahiciwe inzirakarengane z’Abatutsi, bashyinguye mu rwibutso rwa Mvuzo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo nkuru ninziza rwose akarere kagiye kuva ahameze nko mumanegeka, kuko hariya gashaka kwimukira n’umuhanda wa kaburimbo ugiye kuhagera, ndetse nabahaturiye urumvako iterambere ririmo kubegera cyane

Mr Côme yanditse ku itariki ya: 13-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka