Rulindo: Umunyekongo yahawe ubwenegihugu bw’ubunyarwanda

Docteur Rushanika Christophe utuye mu murenge wa Masoro mu karere ka Rulindo akaba akomoka mu gihugu cya Kongo yahawe ubwenegihugu bw’ubunyarwanda tariki 30/01/2013 mu muhango wabereye mu murenge wa Masoro ho mu karere ka Rulindo.

Uyu mugabo w’imyaka 37 arubatse akaba afite umugore w’umunyarwandakazi n’abana babiri; umuhungu n’umukobwa. Rushanika Christophe yageze mu Rwanda mu mwaka w’2006, aho yaje ari mu bitaro bya Rutongo ariko ubu asigaye ari umuganga mu karere ka Gicumbi.

Docteur Christophe asinyira kubahiriza amategeko y'igihugu nk'abandi Banyarwanda.
Docteur Christophe asinyira kubahiriza amategeko y’igihugu nk’abandi Banyarwanda.

Nk’uko abivuga ngo yifuje kuba Umunyarwanda kuva yatangira gukorera mu gihugu cy’u Rwanda. Bimwe mu byamuteye kumva yaba Umunyarwanda ngo harimo no kuba afite umugore w’Umunyarwandakazi.

Avuga ko yiteguye gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu, cyane cyane mu buvuzi kuko ari umuganga.

Yahawe icyemezo cy'uko abaye Umunyarwanda.
Yahawe icyemezo cy’uko abaye Umunyarwanda.

Yagize ati “icyatumye nsaba ubwenegihugu harimo kuba igihugu cy’u Rwanda kigendera ku mategeko, gifite imiyoborere myiza, kandi n’abantu bo mu Rwanda mbona ari beza. Ariko icyatumye mbikunda cyane ni uko nashatse umugore w’umunyarwanda.”

Akomeza avuga ko yarushijeho gukunda imico y’abanyarwanda myiza bityo akagira inyota yo kwitwa umunyarwanda.

Umuyobozi w'akarere yahawe impano yuko ari umuyobozi mwiza.
Umuyobozi w’akarere yahawe impano yuko ari umuyobozi mwiza.

Nk’uko umushyitsi mukuru muri uyu muhango ari we umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus yabivuze, ngo kuba uyu muturage wo mu karere ka Rulindo ahawe ubwenegihugu bw’ubunyarwanda ni umutungo wiyongereye ku ruhande rw’aka karere ndetse n’igihugu muri rusange kuko umutungo wa mbere mu gihugu ari abaturage bacyo.

Ikindi ngo ni uko igikorwa nk’iki kigaragaza imitangire myiza ya serivise mu gihugu Abanyarwanda bashyize imbere.

Uwo muhango witabiriwe n'abantu benshi barimo umuryango wa Dr Rushanika.
Uwo muhango witabiriwe n’abantu benshi barimo umuryango wa Dr Rushanika.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibi bigomba kubera abandi banyamahanga baba mu Rwanda isomo ryo kubona ko Leta y’u Rwanda imvugo ari yo ngiro.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ntagihe tutabahaye ubwene gihugu ahubwo twe abo babayo babubahaye aho kubirukankana kandi wenda bafite akamaro yo, naho ingero, bogota, mbuyu twite, ndamage jule,sina jerome yewe ni benshi twabuhaye si ubwa mbere Abubu we, ahubwo ubu nibwo tubutangiye inyungu zigaragara ubundi twabutanganga nta nyngu zirambye

jam yanditse ku itariki ya: 2-02-2013  →  Musubize

biragaragaza ko u Rwanda ari igihugu kitavangura uwo mucongomani azabitubwirire abazungu

abubu yanditse ku itariki ya: 1-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka