Rulindo: Umugabo yaturikanywe na gerenade ahita apfa

Mu Murenge wa Tumba Akarere ka Rulindo, haravugwa amakuru y’umugabo witwa Sinamenye Protais, basanze iwe yapfuye nyuma y’uko mu rugo rwe haturikiye Grenade, saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 03 Nyakanga 2023.

Nubwo bamwe mu baturage bakomeje guhwihwisa amakuru bavuga ko uwo mugabo yiyahuye akoresheje gerenade, Polisi iremeza ko nta gihamya igaragaza ko uwo mugabo yaba yiteye gerenade, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Ntabwo twabihamya ko yiteye gerenade, kuko nta wari uhari ngo abe yabihamywa, gusa gerenade yamuturikanye arapfa”.

Arongera ati “Yari iwe, abaturage bumva ikintu gituritse nka gerenade bajyayo, basanga yapfuye, n’inzego z’umutekano zagezeyo zisanga yamaze gupfa Ubwo turacyarimo gukora iperereza kugira ngo turebe, ese ni we wiyahuye koko, ntabwo twabihamya”.

SP Mwiseneza yavuze ko umurambo wa nyakwigendera woherejwe mu bitaro bya Kacyiru, kugira ngo ukorerwe isuzuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka