Rulindo: Umugabo arashinja umugore guta umwana, umugore agashinja umugabo kwiba umwana

Amakuru yagiye atambuka ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye avuga ko mu Murenge wa Burega mu Karere ka Rulindo hari umugore wataye umwana w’amezi atanu. Icyakora ubuyobozi muri aka gace bwabwiye Kigali Today ko umugabo wabyaranye n’uwo mugore bagatandukana ari we ngo watwaye uwo mwana abeshya ko nyina yari yamutaye.

Akarere ka Rulindo (mu ibara ry'umutuku) gaherereye mu Ntara y'Amajyaruguru
Akarere ka Rulindo (mu ibara ry’umutuku) gaherereye mu Ntara y’Amajyaruguru

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Burega, Mbera Rodrigue, yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko ayo makuru yazindutse akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga atari ukuri.

Yavuze ko intandaro y’ibyo, yaturutse ku mibanire mibi y’umugore n’umugabo babyaranye, batandukana nyuma y’amezi make babana.

Ngo uwo mugore mu gushakisha icyamutunga nyuma yo gutandukana n’umugabo, yagiye mu kazi ko guhonda amabuye yifashishwa mu kubaka, ubuyobozi bumwangira ko akora ako kazi ahetse umwana. Ngo nibwo yafashe umwanzuro wo gushaka aho asiga umwana amushyira ku muturanyi nk’uko asanzwe abikora.

Ngo umugore akimara kugenda, wa mugabo babyaranye uwo mwana yaje atwara wa mwana, ari na we wagiye akwirakwiza amakuru avuga ko umugore we yataye umwana.

Gitifu Mbera agira ati “Amakuru abantu bakomeje gukwirakwiza nta kuri kurimo, kuko njye mu gitondo uwo mugore twabonanye. Ni umugore wabyaranye n’umuhungu w’umusore, babana igihe gito baza gutandukana”.

Arongera ati “Mu gushaka imibereho, ejo uwo mugore ajya mu kazi ko guhonda amabuye. Kubera ko abayobozi tutemerera umugore ufite umwana kujya muri ako kazi, uwo mugore yaragiye asiga wa mwana ahantu ku muturanyi ajya mu kazi, nyuma y’uko uwo mugore agiye, wa muturanyi yahamagaye umugabo we amubwira ko umugore we yataye umwana, niba umwana yararize nyina ntahite aza kumwonsa, uwo muhungu babyaranye uwo mwana yahise aza aramutwara”.

Gitifu avuga ko uwo mugore yagarutse aje kureba wa mwana yasize ku muturanyi, asanga se yamutwaye habaho gushwana na nyiri urugo, umugore ababwira ko bamutangiye umwana, dore ko yari asanzwe amubasigira mu gihe yagiye ku kazi.

Ati “Abakwije amakuru ko umugore yataye umwana we barabenshya ntabwo yigeze ata umwana, ubu umwana ari kwa se, umugore yabyutse mu gitondo aza kutugezaho icyo kibazo asaba ko yahabwa umwana we akamwonsa”.

Gitifu Mbera avuga ko icyo kibazo kigiye gukemurwa n’ubuyobozi mu rwego rwo gushaka uko uwo mwana abona uburenganzira bwe muri icyo gihe ababyeyi be bakomeje kwitana ba mwana umwe avuga ko undi yamutaye, mu gihe n’undi ashinja mugenzi we kumwiba.

Gitifu Mbera ati “Ubu noherejeyo umuyobozi ujya kubafasha gukemura icyo kibazo, ntekereza ko atari ikibazo gikomeye, gusa abashakanye bakwiye kwirinda gushyira abana babo mu makimbirane bafitanye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka