Rulindo: Twaganiriye n’abaturage bambuwe bikaviramo abayobozi barindwi gufungwa

Abaturage bambuwe amafaranga bagenewe na Leta ku ngurane ijyanye n’ibyangijwe mu kubaka umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu Karere ka Rulindo, bavuga ko batewe igihombo no kwamburwa nyuma y’imyaka hafi itatu bamaze barakuwe mu byabo.

Ni nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze abayobozi barindwi bakurikiranyweho kunyereza ayo mafaranga y’ingurane, ijyanye n’ibyangijwe mu mwaka wa 2021-2022.

Mu kumenya uko abo baturage babayeho, Kigali Today yaganiriye na bamwe muri bo, bavuga bimwe mu bihombo batewe no kuba batarahabwa ingurane ku byabo byangijwe, birimo kuba badashobora kubona ubushobozi bwo kugura ikibanza bagombaga kugura icyo gihe iyo bishyura, bakavuga ko ibintu bigenda bihenda umunsi ku wundi.

Bavuga ko ngo abashinzwe iby’ingurane, baza bwa mbere babanje gupima mu masambu no mu bikorwa byabo aho umuhanda uzanyura, ku nshuro ya kabiri ngo bazanye impapuro zanditseho imyirondoro y’abazimurwa n’ibizangizwa, basabwa gusinyira amafaranga agenewe ingurane z’ibizangizwa.

Ayo mafaranga ngo uburyo yagenwe ntabwo bigeze bamenyeshwa, gusa ngo ntibigeze babitindaho kubera ko babonaga ko ari ibikorwa by’iterambere Leta ishaka kubazanira.

Ngo icyabateje igihombo ni uburyo bababeshye ko bahita babishyura amaso ahera mu kirere, bajya mu buyobozi bukababeshya ko amafaranga yageze kuri konti zabo kuri SACCO, bajya kureba bakayabura.

Ubwo babonaga ibikoresho byo gutunganya umuhanda bitangiye kuza, bigiriye inama yo kugana Umuyobozi w’Akarere, Mukanyirigira Judith, akurikirana ibibazo byabo kugeza ubwo ababambuye batawe muri yombi.

Umwe muri bo witwa Tuyizere Canisius, yagize ati “Bakimara kubarura batubwiye ibiciro by’amafaranga tuzafata badusaba kuyasinyira. Njye ibyangijwe ni inzu y’ubucuruzi, inturusu, uruzitiro n’ibindi byari bihakikije, ariko amafaranga ntayo twabonye, ayo bampaye ni ibihumbi 85 by’ibyangijwe mu masambu, ariko ay’inzu bari babariye amafaranga ibihumbi 590 barayanyambuye”.

Arongera ati “Iyo nzu nayikoreragamo undi muryango ugakodeshwa, urumva ni igihombo gikomeye nagize, bagize uburyo bambariye kuri make aho batugeneraga bakazana impapuro ngo dusinye, urumva nta kindi twari gukora, kuko inzu yanjye yakagombye kuba ihagaze miliyoni imwe n’igice, ariko bambariye ibihumbi 590, none na yo barayanyambuye, ni igihombo gikomeye, ikibanza nari kugura icyo gihe ubu ntacyo nabona”.

Uwo mugabo, avuga ko igihe amaze atishyurwa, ngo iyo aba ari mu bye yari kuba amaze kwinjiza amafaranga menshi, ati “Mba narinjije amafaranga atari munsi ya miliyoni, mba naraguze inka, ngakamira abana none banteje ubukene, ubu ni ukubaho nshakisha kandi nari umuturage wifashije”.

Uwitwa Maniragaba Philippe ati “Baraje barabarura, bagarukana impapuro zanditseho agaciro k’ibyo babaruye dutegereza ko baduha amafaranga turaheba, batangiye kubarura guhera muri 2020, njye ku ruhande rumwe bambaruye mu byiciro bibiri, aho hamwe babaruye imirima ahandi babarura inzu n’urugo (uruzitiro)”.

Arongera ati “Nabonaga ari make, n’uko twabuze uko tubigenza kandi twari dukeneye umuhanda, inzu yanjye ni nini ifite ibyumba bitanu, nayihaga agaciro ka miliyoni nibura 7, none na miliyoni enye bambariye narayambuwe, ayo nabonye ni ibihumbi 177 y’ibyangijwe n’umuhanda ku mirima itatu ikora ku muhanda”.

Barashimira Ubuyobozi bw’Akarere bwumvise ibibazo byabo

Abo baturage bavuga ko ubwo bagezaga icyo kibazo mu karere, bababwiraga ko amafaranga yasohotse kuri SACCO, bajya kuyareba bakayabura, ngo nibwo abakora umuhanda baje gutangira ibikorwa abaturage barabyanga.

Umuyobozi w’Akarere Mukanyirigira Judith aho agiriyeho, bamusanze ku Karere bamubwira ibibazo byabo, abizeza kubikurikirana, ngo ni yo mpamvu abagize uruhare mu bwambuzi bakorewe bamaze gufatwa.

Maniragaba Philippe akomeza agira ati “Twajyaga mu buyobozi bakatubwira ko amafaranga yacu yamaze kugera kuri konti zacu za SACCO, twajyayo tukayabura, tugumya gutegereza bigeze aho bashaka kuza gukora umuhanda baratubwira ngo tubahe inzira bakore turanga, nibwo twagiye kwirebera Meya ku karere, atubwira ko agiye kubikurikirana, aho bihagarariye ubu ibibazo byageze muri RIB, dufite icyizere ko tuzarenganurwa”.

Tuyizere Canisius ati “Uriya mubyeyi wacu Meya, ni mwiza cyane, iyo tutamugira twari twaheze mu gihirahiro yaraturengeye n’agatima dufite ni we, nyuma y’uko abo twabwiraga ikibazo batwizezaga ko amafaranga yageze kuri konti zacu twajyayo tukayabura. Meya wacu twamugejejeho ikibazo atubwira ko azagikurikirana none ngo abatwambuye barafashwe, Imana imuhe umugisha, ntako atagize ngo aturengere”.

Kuri icyo kibazo cy’abo baturage bambuwe, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko bikiri mu iperereza, aho abashinzwe ingurane zabo bafashwe bakaba bari kubazwa ibijyanye n’inshingano zabo.

Uwo muyobozi yahumurije abaturage, abizeza ko ibibazo byabo bizakemuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

No mu karere ka Nyagatare ahubatse Cross border Kagitumba bishoboka ko abaturage babiri umwe yari ahafite inzu undi ahafite ikibanza,ahari imitungo yabo ubu hari parking Akarere ka Nyagatare kanze kubishyura bikekwa ko amafaranga yo kwimura ibikorwa byabo yariwe.Abacukumbuzi mwabikurikirana.

Kamana yanditse ku itariki ya: 16-11-2023  →  Musubize

No mu karere ka Nyagatare ahubatse Cross border Kagitumba bishoboka ko abaturage babiri umwe yari ahafite inzu undi ahafite ikibanza,ahari imitungo yabo ubu hari parking Akarere ka Nyagatare kanze kubishyura bikekwa ko amafaranga yo kwimura ibikorwa byabo yariwe.Abacukumbuzi mwabikurikirana.

Kamana yanditse ku itariki ya: 16-11-2023  →  Musubize

Mwaramutseho neza?

Kumakuru mfite abo baturage ba kagitumba bagiranye ikibazo by’ubwumvikane babanze mu nkiko. Ubu ikibazo cyabo kiri mubujurire i Rwamagana. Amafaranga arabitse mu isanduku ya leta inkiko nizirangiza ibyazo uwatsinze azayahabwa.

Nyagatare wa Nyagatare yanditse ku itariki ya: 19-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka