Rulindo: Rutongo mines ngo ifitiye akamaro benshi mu bayikoramo n’abayituriye

Uruganda rucukura amabuye y’agaciro rwa Rutongo ruherereye mu murenge wa Masoro ho mu karere ka Rulindo, ngo rufasha byinshi ku baturage barukoramo kimwe n’abaruturiye muri gahunda zitandukanye zijyanye n’imibereho yabo ya buri munsi.

Bamwe mu bakozi bakora muri uru ruganda bavuga nubwo umushahara bahabwa ntuhagije ugereranije n’invune kimwe n’ingaruka mbi zo gukorera muri uru ruganda, ariko ngo basanga rubafatiye runini muri rusange.

Uwineza Francine avuga ko kuva yahabwa akazi mu ruganda yabashije kwiyubakira inzu, akaba anabasha kwishyura amafaranga y’ishuri y’abana.

Nshimiyimana Emmanuel nawe yagize ati “uru ruganda rudufitiye akamaro kanini, nabashije kwigurira ikibanza niyubakira inzu, kandi mfite n’indi famille ndeberera, nabashije kubaka urugo simbura ubwisungane mu kwivuza, nishyurira abana banjye ishuri muri rusange mbona uru ruganda rudufitiye akamaro kanini.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’uru ruganda umuzungu uruhagarariye w’umunyafurika y’epfo Kevin Buyskes , avuga ko uru ruganda rugerageza gufasha abaturage barukoramo kimwe n’abaruturiye muri gahunda zijyanye no kwiteza imbere.

Bamwe mu bakozi ba Rutongo mines.
Bamwe mu bakozi ba Rutongo mines.

Uyu muzungu avuga ko bafasha abakozi b’uru ruganda kwiteza imbere babahembera mu mabanki bityo nayo akabaha inguzanyo, ikindi ngo ni uko banafasha abaturage baturiye uru ruganda batishoboye muri gahunda zitandukanye zirimo kuba barihira abana babo amashuri, kubaha inka , kububakira amazu n’ibindi byinshi.

Karasira Boniface umukozi ushinzwe abakozi mu ruganda rwa Rutongo avuga ko muri rusange uru ruganda rugerageza gufasha abakozi n’abaruturiye muri byinshi n’ubwo avuga ko nta byera ngo de.

Yagize ati “Uru ruganda rufasha abakozi barwo kwiteza imbere, rufasha abaruturiye muri gahunda nyinshi rubaha inka, amashanyarazi, rurihira abana bakomoka mu miryango itishoboye amafranga y’ishuri, rwafashije abari batuye muri nyakatsi rubaha amabati.”

Boniface akomeza avuga ko no muri gahunda za Leta, Rutongo mines ifatanya n’ubuyobozi kubaka imihanda, kubaka amashuri n’ibindi bikorwa bitandukanye bijyanye n’iterambere.

Uru ruganda rwa Rutongo mines rwatangiye gukorera mu karere ka Rulindo mu mwaka wa 2009 rukaba rucukura amabuye yo mu bwoko bwa gasegereti. Kugeza ubu uru ruganda rumaze guha akazi abaturage barenga ibihumbi bitatu mu mirimo itandukanye ijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo   ( 2 )

Icyo no igisambo karasira na ruswa wariye kuki utafunzwe

Alias yanditse ku itariki ya: 5-06-2022  →  Musubize

natwe abanyeshuri ba IPRC Kigali biga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro dushimira Rutongo mines Ltd uburyo idufasha mu kongera ubumenyi.

Bikorimana yanditse ku itariki ya: 31-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka