Rulindo: “Mvura nkuvure” yatumye bongera kunoza umubano

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rulindo bavuga ko gahunda ya “mvura nkuvure” yabafashije kongera kubana neza, mu gihe mbere bahoraga mu makimbirane no kutumvikana.

Mu masomo bamazemo ibyumweru 15, abayitabiriye bagera kuri 40 mu Karere ka Rulindo bemeza ko yabagiriye akamaro kanini, kuko ubu mu ngo zabo no mu baturanyi babanye mu rukundo n’ubwumvikane.

Nyirahabimana Theresie, umwe mu bagore basoje amasomo ya “Mvura nkuvure” kuwa 23/1/2015 muri avuga ko yongeye kumwubakira urugo rwari rwarasenyutse.

Uyu mubyeyi ufitanye abana 6 n’umugabo avuga ko we n’umugabo we bari ruharwa mu rusisiro rwose bazwi na bose ko bahora mu makimbirane, kuko iyo babaga bejeje imyaka umugabo yaragurishaga we n’abana inzara n’ubukene bikabica.

Nyuma y'igihe barangwa n'amakimbirane ubu babanye neza kubera gahunda ya "Mvura nkuvure".
Nyuma y’igihe barangwa n’amakimbirane ubu babanye neza kubera gahunda ya "Mvura nkuvure".

Nyirahabimana akomeza asobanura ko nyuma yo kwahukana akajya kwikodeshereza baje guhurizwa mu mu mahugurwa ya “mvura nkuvure”, umugabo we akaba yaraje kumusubiza mu rugo ubu bakaba babanye neza.

Nyirahabimana yagize ati “twabanye nabi mu myaka yashize, ariko Nyuma y’amasomo twahawe muri ‘mvura nkuvure’ ubu tubanye nk’abageni pe”.

Abaturanyi b’uyu muryango nabo ngo batangazwa n’uburyo umuriro utacyaka muri uru rugo ndetse ngo bamwe bakamubaza aho yacishije inzaratsi.

Ntacyorwasize Alexandre, umugabo wa Nyirahabimana nawe yagize ati “nagiraga amahane nari umusinzi, ariko Imana yaradufashije. Ubu mu rugo rwacu umwe wamunyereraho ukagwa umuryango wacu urarangwa n’amahoro tubikesha iyi gahunda ya ‘mvura nkuvure’”.

Ubu bwumvikane muri uyu muryango kandi ngo bwanagize umusaruro mwiza ku bana kuko nabo mbere nta burere bagiraga, ariko ubu ngo babaye abana beza basubira ku mashuri, umwe muri bo ngo aherutse no gutsindira kujya mu mashuri yisumbuye.

Baremanyundo, ni umuturanyi w’uyu muryango. Yemeza ko nabo batajyaga bagoheka kubera amakimbirane ya Nyirahabimana na Ntacyorwasize, nawe akaba ashimira ababigishije bakaba baravuye mu mwiryane.

Amasomo atangwa muri “Mvura nkuvure” agira uruhare mu kunga imiryango ibanye nabi ikanagarura icyizere cy’ubuzima kuri benshi bugarijwe n’ibibazo, bityo umuryango nyarwanda ukagera ku iterambere.

Gahunda ya “mvura nkuvure” yatangijwe n’itorero EAR/Byumba ku bufatanye n’ambasade y’Ubuholandi mu mwaka wa 2005. Leta nayo yaje gushyigikira iyi gahunda, ubu ikorera mu turere 2 muri buri ntara, kandi ngo izagenda yagurwa.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka