Rulindo: Kutishyura abasahuwe imitungo muri Jenoside bibangamira ubwiyunge

Bamwe mu bayobozi mu karere ka Rulindo bavuga ko kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bugerweho hakiri byinshi bikwiye kwitabwaho birimo kutishishanya, guhuriza hamwe mu kwiyubakira igihugu, kutiyumvamo ikibazo kijyanye n’amoko n’ibindi.

Gusa ngo haracyari ibibangamiye ubumwe n’ubwiyunge mu kubigeraho neza, birimo cyane cyane kwishyura abacitse ku icumu imitungo yabo yasahuwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ngo kuba hakiri abasahuye abandi nyamara bakaba bageze iki gihe ntacyo bakora ngo babishyure basanga bidindiza cyane igikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge.

Madamu Niwemwiza Emilienne, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo, avuga ko abaturage bo muri aka karere bifuza ko ubumwe n’ubwiyunge byagerwaho buri Munyarwanda akabasha kubaho nta rwikekwe no kwiyubakira igihugu nta kimubangamiye.

Gusa ngo kugira ngo ibi bigerweho asanga bikwiye ko hashyirwa imbaraga mu kwishyura abacitse ku icumu imitungo yabo yangijwe mu gihe cya Jenoside nabo bakabasha kugira icyo baheraho biyubaka.

Abayobozi mu karere ka Rulindo basanga kutishyura abacitse ku icumu imitungo yabo yasahuwe muri Jenoside bibangamira ubumwe n'ubwiyunge.
Abayobozi mu karere ka Rulindo basanga kutishyura abacitse ku icumu imitungo yabo yasahuwe muri Jenoside bibangamira ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati “Ubumwe n’ubwiyunge ni byo twese dukeneye ariko haracyari bamwe mu bantu usanga babidindiza, nk’abasahuye imitungo y’abandi mu gihe cya Jenoside usanga nta bushake bafite bwo kubishyura ngo nabo bagire icyo baheraho biyubaka.”

Uyu muyobozi asanga muri iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” buri muturage muri aka karere akwiye gushakira umuti iki kibazo, bityo ibiganiro bazahabwa ntibizabapfire ubusa ahubwo bizabafashe kurushaho kubaka ubumwe n’ubwiyunge byabo.

Rubayita Eric uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside mu karere ka Rulindo we avuga ko mu gihe umuntu atishoboye bigaragara hari uburyo bwo gutanga imbabazi ku bacitse ku icumu wenda umuntu akaba yasonerwa ntiyishyure. Ariko ngo ibyo biterwa na nyirukwishyura iyo abigizemo uruhare akagaragaza ko nta bushobozi afite.

Ikindi ngo ni uko iyo umunu agize ubushake bwo kwishyura uwo yahemukiye ashobora kugeza aho akaba yasonerwa bityo ibisigaye uwacitse ku icumu akaba yabyihorera. Kuri we ngo asanga ubumwe n’ubwiyunge bugenda butera intambwe kandi ngo nta kabuza buzagerwaho Abanyarwanda bose nibabishyiramo imbaraga.

Hortense Munyatore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hasahuye amabandi ni nayo yishe abantu twebwe turarengana twakwishyura ibyo tutasahuye se

umuntu yanditse ku itariki ya: 2-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka