Rulindo: Itegeko rijyanye n’ imicungire y’umutungo w’abashakanye ngo rizabafasha mu gukemura ibibazo bahura nabyo buri munsi
Bamwe mu bayobozi mu karere ka Rulindo cyane cyane abunzi ngo bakunze guhura n’ibibazo bijyanye n’amakimbirane mu miryango byiganjemo iby’impano, izungura n’ibindi, bakabura uko babikemura kuko nta tegeko ryihariye ryari rihari mu gukemura ibyo bibazo.
Akaba ari muri urwo rwego abadepite bagize komisiyo ya politike y’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere basuye bamwe mu bayobozi mu karere ka Rulindo, ngo baganire nabo babashe kumva ibitekerezo bitandukanye bityo bizagire uruhare mu gushyiraho itegeko rijyanye n’ibyo bibazo.
Mu nama bagiranye na bamwe muri abo bayobozi tariki 2/5/2014, aba bayobozi baragaragaje ibibazo bakunze guhura nabyo. Bimwe muri byo birimo ikijyanye no kuzungura ngo bikaba byabagoraga kubikemura, nk’uko bamwe mu bunzi babitangarije abadepite bagize iyi komisiyo.
Kabarebe Libertha avuga ko yahuraga n’ibibazo by’abaturage bitandukanye, ariko ngo ikijyanye n’imitungo yo mu miryango cyo kikarusha ibindi ubukana. Avuga ko iri tegeko riramutse ryemewe nabo ryabafasha gukemura ibibazo byinshi bakunze guhura nabyo.

Depite Uwayisenga Yvonne, vice prezidante muri komisiyo ya politike y’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere nawe avuga ko iri tegeko nirisohoka rizabafasha mu gukemura ibibazo byinshi bikunze kugaragara mu miryango nyarwanda.
Yagize ati “Iri tegeko nirisohoka rizadufasha gukemura ibibazo byinshi. N’ubwo ntazi neza igihe rizasohokera kubera ko rinyura mu nzira nyinshi ariko tugiye gushyiramo imbaraga kugira ngo rize vuba kuko ritegerejwe n’Abanyarwanda benshi.”
Abayobozi mu karere ka Rulindo bavuga ko bashimishijwe n’uburyo abadepite babegereye ngo kuko bajyaga bibaza impanvu amategeko atorwa nyamara abadepite batabanje kuganiriza abaturage n’abayobozi ngo bamenye n’ibibazo bahura nabyo, bityo babafashe mu kubaha ibitekerezo mu gutora amategeko abarengera.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uramutse ntabimenyetso byanditse ufite byagenda bite?ushaka divorce .bagiye baza mubibazo byacu bakahava ntamyanzuro ifashwe kand maze imyaka 8 ncatse,