Rulindo: Imiturire nta bibazo ikwiye gutera
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo barasaba ubuyobozi bw’aka karere ko bwabafasha, bukaborohereza ku birebana n’imiturire kuko ibibanza byo kubakamo birenze ubushobozi bwabo.
Kagame Theresfore utuye umurenge wa Mbogo ati “rwose ubuyobozi bwari bukwiye kutworohereza ku bijyanye n’imiturire ibibanza birahenze, twasabaga Leta ko yagabanya igiciro cy’ibibanza kugira ngo tubashe gutura heza”.
Umuyobozi wungirirje ushinzwe ubukungu mu karere ka Rulindo, Murindwa Prosper, avuga ko nta kwisumbukuruza mu bijyanye n’imiturire kuko umuntu atura aho afitiye ubushobozi.
Ati “abantu basanzwe batuye mu nzu zabo ntawubahutaje ngo nibature ku mudugudu, kandi nta kwisumbukuruza, buri wese agendane n’ubushobozi bwe”.

Uyu muyobozi yongeyeho ko niyo Leta yafasha, yafasha abakene bazwi neza, ngo ntago yafasha abantu bose.
Muridwa akomeza agira ati “Umuntu ujya gutura ahahenze ni uwishoboye udashoboye azature aho afitiye ubushobozi, muture ku midugudu yaho mufitiye ubushobozi ,kuko ntago imidugudu yose inganya agaciro”.
Akarere ka Rulindo gashishikariza abaturage bako gutura mu midugudu mu rwego rwo kugira ngo babashe kwegerezwa ibikorwa by’iterambere. Aka karere kagizwe n’imidugudu 494.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo Leta ikwoye gukomeza kwereka abaturage ahakwiye guturwa hatateza ikibazo, cyane cyane mu turere nka rulindo,nyabihu, ngororero ,musanze na ahandi