Rulindo: Imishinga y’abiga mu mashuri yisumbuye yitezweho gusubiza ibibazo by’abaturage

Mu mashuli anyuranye yo mu Karere ka Rulindo, hakomeje kugaragara abana bafite impano zitandukanye, aho bakora imishinga itanga icyizere mu gusubiza bimwe mu bibazo bikibangamiye abaturage.

Byagaragariye mu imurikabikorwa ry’uburezi 2023-2024 ryabereye mu Murenge wa Base ku itariki ya 01 Kamena 2024, ryateguwe n’Akarere ka Rulindo ku bufatanye n’imiryango itandukanye ifasha uburezi, ibigo by’amashuri 18 bimurika imishinga yabyo.

Muri ayo mashuri, amenshi ni ayigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, aho ahagaragajwe imishinga itandukanye itanga ibizubizo muri gahunda y’igihugu, haba mu kubungabunga ibidukikije, gukemura ibibazo by’ibicanwa hakorwa amakara mu mpapuro, ubudozi bwibanda kuri gahunda ya Made in Rwanda.

Hari no gukora ibiribwa bitangiza umubiri, birimo amavuta akoze muri avoka, hakabamo ubugeni bigizwe n’ububoshyi by’imyambaro n’imitako, amashanyarazi, ikoranabuhanga n’ibindi.

Ni imishinga yashimwe n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi, buvuga ko bugiye gushyira imbaraga mu kuyifasha ngo itangire yifashishwe mu gukemura ibibazo by’abaturage, nk’uko Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rulindo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutaganda Théophile yabitangarije Kigali Today.

Ati “Mu bigo by’amashuri yisumbuye dufite mu karere kacu, abana bakomeje gukora ibikorwa bikomeye, uko bigaragara ibi bihangano biratanga icyizere mu gushaka ibisubizo ku bibazo bitandukanye biri muri sosiyete nyarwanda, kuko barakora igihangano bakagaragaza n’igisubizo babonye”.

Arongera ati “Dufite nk’ikibazo cy’iyangizwa ry’ibidukikije, mwabonye ko imyanda itabora aho kugira ngo iteze ibibazo yangiza ubutaka n’ubuzima bw’abantu bayikoramo ibindi bihangano bifite akamaro, hari n’ikibazo cy’umusaruro tweza, mwabonye amavuta babyaza mu mbuto za avoka atagira ingaruka ku mubiri, dufite abahinzi bahinga avoka, iyo tubonye isoko rikora ayo mavuta meza atekeshwa, tubibona nk’igisubizo”.

Nyuma y’isuzumwa ryakozwe n’inzobere mu bijyanye n’imishinga hanatangwa amanota hagendewe uko iyo mishanga irutana, imishinga yose yitabiriye iryo murikabikorwa yahawe icyemezo k’ishimwe, imishinga itatu ya mbere ihabwa n’amafaranga.

Iyo mishinga itatu yahize indi, umushinga wa Buyoga TSS, wo gukora amapave mu bimene by’ibirahuri na palasitike, wabaye uwa gatatu uhembwa amafaranga ibihumbi 100 FRW.

Wakurikiye n’uwa APEKI TVET uzafasha umurwayi kwivuza ari mu rugo, aho drone zizajya zimusangisha imiti mu rugo, aho wahembwe amafaranga ibihumbi 150 FRW.

Ni mu gihe umushinga w’Ishuri ry’abakobwa rya Stella MATUTINA, ari wo wahize indi kubera gukora imitako yo mu rugo, amasabune n’ingofero bifashishije imyanda irimo ibishashara by’ubuki, aho wahembwe ibihumbi 250FRW.

Umunyeshuri witwa Nuslatti Uwase wiga muri Stella Matutina, ati “Mbere yo gutekereza umushinga, twabanje gutekereza tuti ese uje gukemura ikihe kibazo, niyo wakora akantu gato ariko uzi icyo kaje gukemura mu bibazo by’abaturage biba bihagije, twakoze amasabune mu gukemura ikibazo cy’umwanda, ibikorwa byose dukora ni imyanda dufata tukayibyaza ibintu bifasha abaturage birimo amavase. imitako yo mu rugo, imyambaro n’ibindi”.

Arongera ati “Tumaze kunguka ubumenyi hahandi ujya gusohoka urangije amashuri ukaba wakwiyubakira ubuzima, niga siyanse mfite inzozi zo kuzaba umuganga, ariko ntabwo bizambuza gukora utundi turimo two hanze, ndifuza kuba nka SINA Gerald ngafata umurenge wose nkawuteza imbere, bikazagera ku gihugu cyose”.

Mugenzi we witwa Uwase Igihozo Louange ati “Ntabwo navuga ngo twarushije abandi byinshi kuko nabo bafite imishinga ikomeye, ariko imitako yacu dukora mu buryo bw’ubugeni, n’amasabune dukora ndetse na buji dukora mu bishashara by’ubuki, ni umushinga bigaragara ko ugiye gufasha abaturage benshi”.

Impungenge zikunze kugaragara mu mishanga ikorwa n’abanyeshuri, n’uko hari ubwo igarukira ku ishuri ntigere mu baturage kandi aribo ikorerwa, ibyo bigaturuka ku mikoro make no kubura abayishyigikira.

Visi Meya Mutaganda, yamaze abo banyeshuri impungenge, abizeza ko mu minsi iri imbere iyo mishanga igiye kujya ihuzwa n’abafatanyabikorwa bibumbiye muri PSF, mu rwego rwo kuyibyaza umusaruro no kuyongerera ireme, igasubiza ibibazo by’abaturage inateza imbere abayikora.

Ni imurikabikorwa ryateguwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Duteze imbere ubumenyi no guhanga udushya mu rubyiruko, dutegura ahazaza heza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka