Rulindo: Imirambo ine y’abari bagishakishwa nyuma yo kugwirwa n’ikirombe yakuwemo
Imirambo y’abantu bane mu baheruka kugwirwa n’ikirombe giherereye mu Mudugudu wa Kamatongo mu Kagari ka Budakiranya mu Murenge wa Cyinzuzi Umurenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo, yakuwemo ihita ijyanwa mu Bitaro bya Rutongo, gukorerwa isuzumwa.
Ibikorwa byo gushakisha uko imirambo y’abo bantu ikurwamo, byatangiye mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, nyuma y’uko bimenyekanye ko cyari kimaze kubagwira bo n’abandi bari kumwe, ubwo barimo bagicukuramo amabuye y’agaciro ya Gasegereti mu buryo butemewe n’amategeko.
Ku ikubitiro abantu bane barimo batatu bari bakomeretse n’umwe wari wapfuye inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’abaturage zabakuyemo, bajyanwa ku bitaro bya Rutongo, bikurikirwa n’igikorwa cyo gushakisha uko n’abandi bari basigayemo na bo bagikurwamo, aho mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024, aribwo bakuwemo ariko baramaze gupfa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kinzuzi, Benda Théophile, yagize ati: “Bose twabakuyemo, mu masaha ya mugitondo icyo gikorwa nibwo twari tugisoje. Imirambo yabo yahise ijyanwa ku bitaro bya Rutongo ngo ikorerwe isuzumwa mbere y’uko ishyingurwa”.
Yakomeje avuga ko “Mu bantu bose uko ari umunani cyagwiriye ubwo barimo bagicukuramo amabuye y’agaciro, batanu nibo bapfuye abandi batatu barakomereka, ubu bari kwitabwaho n’abaganga”.
Ikirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro mu buryo bwo kwiyiba, kimaze igihe cyarahagaritswe gukorerwamo ubucukuzi. Ibikorwa by’ubutabazi ku bari bagisigayemo, bisa n’ibyatwaye imbaraga nyinshi n’amasaha menshi bitewe n’imiterere yacyo kuko gisanzwe gikikijwe n’amabuye ya rutura ari nayo yabaridukiye akabahirimaho ubwo bari bakirimo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, mu kiganiro kigufi aherutse kugirana n’umunyamakuru wa Kigali Today, ubwo yakomozaga kuri iyi mpanuka, yahamagariye abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko butwara ubuzima, bukangiza ibidukikije n’ibikorwa remezo, kandi bukaba bushamikiraho ibindi byaha by’urugomo rukunze gukorwa n’ababukora mu buryo butemewe.
Icyo gihe yavuze ko abaturage bakwiye kwita ku gutungira agatoki inzego zishinzwe umutekano hakiri kare, mu gihe hari uwo babonye yishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko kugira ngo bafatwe bukumirwe butarateza ingaruka.
Ohereza igitekerezo
|