Rulindo igeze kuri 70% yesa imihigo y’uyu mwaka

Mu gihe imihigo y’umwaka 2011-2012 isigaje amezi ane ngo igaragarizwe abayobozi, akarere ka Rulindo karerekana ko kamaze kwesa 70% by’imihigo yose kahize uko ari 44.

Nyuma yo kugenzura aho akarere ka Rulindo kageze mu mihigo, tariki 24/02/2012, umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé yavuze ko kugeza ubu Rulindo iri mu nzira nziza yesa imihigo yayo.

Guverineri Bosenibamwe yagize ati “Kugeza ubu twavuga ko Rulindo imaze kwesa byibura 70% by’ imihigo kahise. Imihigo yose katangiye kuyishyira mu bikorwa mu gihembwe cya mbere, ku buryo itararangira iri mu irangira”.

Abayobozi b’akarere ka Rulindo bavuze ko bakomeje gushyira imbaraga mu gusohoza ibyo biyemeje ku buryo bazongera bakisubiza igikombe cy’imihigo cy’uyu mwaka batwaye umwaka ushize.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru yaboneyeho gusaba akarere ka Rulindo kurushaho guhiga imihigo itanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bravo Rulindo mu kwesa imihigo!Kangwagye Justus uri umuyoboziw’intangarugero!!!!!1

SIBOMANA Ernest yanditse ku itariki ya: 24-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka