Rulindo: Igenzura ryakozwe ryatumye ubuzima bw’abaturage bumenyekana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buratangaza ko igenzura ryakozwe urugo ku rundi ryabafashije kumenya ibibazo abaturage bo muri aka karere bafite bikeneye ubufasha n’ubuvugizi mu rwego gufatanyiriza hamwe kubishakira ibisubizo.

Ibi byatangajwe n’abayobozi batandukanye muri aka karere mu nama yabahuje tariki ya 20/1/2015 igamije kurebera hamwe ibibazo bagiye babona hirya no hino mu baturage bigomba gukemurwa.

Iri genzura ryakozwe kuva tariki ya 12/01/2015 kugeza tariki ya 16/01/2015 abayobozi batandukanye basura ingo bareba ibibazo abaturage bafite.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Burega, Mutuyeyezu Emilien avuga ko iyi gahunda yabafashije kumenya neza ibibazo n’imibereho y’abaturage babo.

Aragira ati “Iyi gahunda yadufashije kumenya neza ubuzima bw’umuturage muri rusange n’ubwo twabikoraga ariko nta mwanya uhagije wo kugera kuri buri wese twagiraga. Ubu noneho dushingiye kuri ibyo bibazo twabonye dushobora gukora isesengura tukaba twabasha kubikemura dufatanije n’abaturage ubwabo bitatugoye kuko tubizi neza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus nawe avuga ko iyi gahunda yo kugera ku rugo ku rundi yarushijeho kumenyana n’abaturage babo, kuko ngo abayobozi babashije kujya mu ngo zitandukanye no kumenya uburyo abagize imiryango babayeho haba mu bijyanye n’ubuzima, ubukungu, umutekano n’ibindi.

Uyu muyobozi avuga ko iyi gahunda izajya ikorwa kenshi kuko igihe bagifite kandi biri no mu nshingano zabo kumenya uko abaturage babayeho mu rwego gufatanya nabo gukemura ibibazo bibugarije.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rulindo buvuga ko ibi bibazo byose bizagenda bikemurwa gahoro gahoro kuva byaramenyekanye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buvuga ko ibi bibazo byose bizagenda bikemurwa gahoro gahoro kuva byaramenyekanye.

Mu bugenzuzi bwakozwe n’abayobozi mu ngo ibibazo byagaragaye birimo kuba abaturage bake bagifite isuku nke, amazi ataragera kuri bose, ahandi bigaragara ko amarondo adakorwa neza bigakurura ubujura cyane ubwibasira amatungo.

Ikindi cyagaragaye ni uko hari aho usanga abaturage bake bakirarana n’amatungo mu nzu mu rwego rwo gutinya ko bayiba bigaragaza ko bagifite umutekano udahagije ku bijyanye n’ubujura bw’amatugo, abandi bakaba nta biraro bafite kubera amikoro make bityo bagahitamo kuraza amatungo yabo mu nzu.

Ibi bibazo byose ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bizagenda bikemuka gahoro gahoro ubwo byamenyekanye.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka