Rulindo: Ibihembo byahawe abana batarangariye amagare ntibivugwaho rumwe

Cyuzuzo Ariane na Iriza Louange biga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza mu Rwunge rw’amashuri ya Rusiga mu Karere ka Rulindo, bahawe ishimwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo, nyuma y’uko bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 muri Tour du Rwanda iheruka, ubwo bari mu muhanda berekeza ku ishuri, n’ubwo ibihembo bahahwe bitavugwaho rumwe n’abantu batandukanye, bagize icyo babivugaho babicishije kuri Twitter.

Abana bahembwe amakaye n'amakaramu
Abana bahembwe amakaye n’amakaramu

Ni mu ifoto yafashwe n’umunyamakuru wa Kigali Today, Muzogeye Plaisir, aho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza uburyo abo bana bagenda mu muhanda batarangaye, kandi bombi bambaye neza agapfukamunwa nk’uko biri mu mabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda Covid-19.

Nk’uko abo bana bagaragaye muri iyo foto, umwe yari imbere undi amukurikiye mu ntera yemewe ijyanye n’amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, kandi bose bambaye neza udupfukamunwa aho bari bapfutse umunwa n’amazuru, bagenda mu muhanda batirukanka cyangwa ngo barangarire ubwinshi bw’amagare yabanyuragaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, akimara kubona iyo foto ku itariki 05 Gicurasi 2021 yanditse ubutumwa yifashishije urubuga rwe rwa Twitter bushimira abo bana bugira buti “Mbonye ino foto y’abanyeshuri. Bambaye agapfukamunwa neza, bahanye intera, ntabwo barangaye mu muhanda, gahunda ya Ntabe ari njye na Gerayo Amahoro barayumva neza, batubere urugero”.

Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yerekeje muri GS Rusiga gushimira abo bana, atanga ubutumwa bugira buti “Cyuzuzo Ariane na Iriza Louange, abakurikiranye Tour du Rwanda 2021 ndakeka babibutse. Maze kumenya aho biga, nabashimiye mu izina ryanyu mwese, kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ntakurangara”.

Mu kumenya icyakozwe kugira ngo abo bana bagaragaze igikorwa cyashimwe na benshi, Kigali Today yaganiriye na Ingabire Medius, Umuyobozi wa GS Rusiga ishuri abo bana bigaho, avuga ko nta kintu cy’umwihariko kidasanzwe batoza abana, uretse kubakangurira kwirinda COVID-19 berekwa ububi bwayo.

Ikindi batoza abana, ngo ni ukumvira no kubaha ari na yo mpamvu abana biga muri iryo shuri, ngo no mu nzira iyo bagenda baba bafite intumbero y’icyo bagamije kugeraho.

Ati “Ibanga nta rindi ni ukubatoza kwirinda bisanzwe, ntabwo ari bariya gusa, urebye muri rusange abana bose twigisha tubatoza kwitwara neza, kubaha no kumvira. Iyo wumviye umurezi cyangwa umuntu mukuru, burya ubikuramo ibintu byinshi, ni na cyo gituma burya no mu nzira iyo ugenda uba ufite aho ujya kandi ni cyo cy’ingenzi kugira intumbero y’icyo ugamije wirinda kurangara”.

Uwo muyobozi wa GS Rusiga, yatangarije Kigali Today ku bijyanye n’ishimwe abo bana bahawe, aho yemeza ko ibihembo bitagombera ubunini ahubwo biba bigamije kwereka umwana ko ashyigikiwe mu bikorwa bye byiza.

Ati “Ibihembo by’abana ntibigombera ubunini, icya ngombwa ni ukubereka ko icyiza bakoze ugishyigikiye kandi ishimwe bahawe ryabashimishije, bahawe amakaye n’amakaramu ahagije, ku buryo bayakoresha uyu mwaka n’undi ukurikiraho”.

Bamwe bashimye icyo gikorwa, abandi bavuga ko ibyo bihembo biciriritse bitagombye guhagurutsa Meya, abandi bakavuga ko abana utamenya niba koko batararebye amagare kuko hari aho banyuze ku muhanda ufotora ntababone, abandi bakavuga ko kutagirira amatsiko amagare bashobora kuba nta makuru bari bayafiteho nyamara bagakwiye kumenya ibiba birimo kubera mu gihugu.

Muzogeye Plaisir, ubusanzwe ni umufotozi wabigize umwuga aho amafoto ye yagiye ashimwa na benshi by’umwihariko muri tour du Rwanda, ni nawe wegukanye igihembo cy’ifoto nziza y’umwaka wa 2019-2020, mu marushanwa ngaruka mwaka y’abanyamakuru ategurwa n’ishyirahamwe ry’igihugu ry’abanyamakuru (ARJ) ku bufatanye n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB).

Muzogeye nyuma na we abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yageneye ibihembo abo bana, aho ngo azabishyurira amafaranga y’ishuri mu gihe basigaje mu mashuri abanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka