Rulindo: Hatowe umuyobozi mushya w’Umuryango FPR-Inkotanyi
Ni mu nteko rusange idasanzwe y’Umuryango FPR-Inkotanyi yateranye ku wa 18/03/2016 ubwo hatorwaga Kayiranga Emmanuel
Insanganyamatsiko y’uyu munsi ikaba igira iti “Dukore twubaka ukwigira n’ishema ry’Umuryango”.

Hatowe umuyobozi mushya w’Umuryango FPR-Inkotanyi uyihagarariye ku rwego rw’akarere ariwe Kayiranga Emmanuel, umwungiririje Komiseri w’imibereho myiza Gasanganwa Marie Claire, n’uhagarariye Urubyiruko.
Umuyobozi mukuru wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru Niwemwiza Emilienne yagize ati “Turifuza ko mukora cyane mukagaragaza impinduka nziza mu bikorwa, kandi bikajya bigaragazwa na raporo ndetse n’amafoto y’ibyakozwe atari ku magambo gusa”
Yakomeje agira ati “Mugomba kugira gahunda y’ibikorwa, mugahera ku byihutirwa kurusha ibindi, ndifuza ko bishobotse mwahera kuguta ishuri kw’abana (drop out), guhagurukira abana baba mu muhanda, gahunda yo kuvana abaturage mu bukene VUP n’ibindi.

Uwanyirigira Leocadie wari wungirije Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere yavuze ko kuba umunyamuryango ari ugushirika ubute ugakora ntube umunyamuryango ku izina gusa, kandi ko kubufatanye bageze kuri byinshi birimo guha abaturage amashanyarazi, imihanda, kugabanya ubukene n’ibindi.
Kayiranga Emmanuel yagize ati “sinje kunyuranya n’ibyari bisanzwe, ahubwo tuzakomereza ku murongo abatubanjirije bagenderagaho no kubyo bari bagezeho, dukomeze gutera imbere kurushaho, tugiye gukorana umurava dufatanyije n’abanyamuryango, ibikorwa bizivugira”
Yibukije kandi abanyamuryango ibyavuye mu mwiherero w’abayobozi wayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uRwanda HE Paul Kagame, wabereye mu Karere ka Gatsibo Werurwe/2016 wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Dukunde iby’iwacu”.

Umushoramari Sina Gerard-Nyirangarama ufite Ese Urwibutso yavuze ko abanyarwanda bamwe batazi agaciro kanini k’ibyiwacu; kuko we yakamenye cyera yatangiye kubibyaza umusaruro. Yagize ati “sinakabaye ntumiza urusenda hanze y’Igihugu rwo gukoresha akabanga!”
Nyuma yo gushishikarizwa ibyiza byo gukoresha iby’Iwacu, Abanyamuryango biyemeje ko bagiye gukunda gukoresha ibikorerwa mu Rwanda kurusha ibiturutse hanze y’Igihugu mu rwego rwo guteza imbere Igihugu cyacu, ndetse bakanubahiriza n’andi mahame yose agenga umuryango FPR-Inkotanyi.
Marie Solange Mukashyaka
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|