Rulindo: Haracyari abana bakoreshwa mu mirimo itajyanye n’imyaka yabo

Mu karere ka Rulindo ni hamwe mu hakigaragara abana bari munsi y’imyaka y’ubukure bakoreshwa mu mirimo itajyanye n’ikigero barimo. Aha ni nko mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guhonda amabuye ariyo bita konkase n’ibindi.

Nk’uko byagaragajwe n’abayobozi batandukanye muri aka karere ubwo bari mu nama yaguye y’umutekano, kuri uyu wa mbere tariki 21/4/2014, ngo kuba aba bana bagaragara muri iyi mirimo ahanini usanga ababyeyi babo ari bo baba babifitemo uruhare, ngo kuko akenshi aba bana unasanga bari kumwe n’ababyeyi babo muri aka kazi kagomba ingufu.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yasabye abayobozi b’imirenge icukurwamo amabuye y’agaciro kumenya uburyo aba bana baba bageze muri aka kazi, kumenya ba rwiyemezamirimo baba babahaye aka kazi kimwe n’ababyeyi babo bana bakihanangirizwa byakwanga bagafatirwa ibihano ngo kuko gukoresha abana muri iyi mirimo ubusanzwe binyuranije n’amategeko.

Umwe mu bana bakora mu birombe by'amabuye mu karere ka Rulindo.
Umwe mu bana bakora mu birombe by’amabuye mu karere ka Rulindo.

Kangwagye yasabye kandi ko kuri buri kirombe hashyirwa umukozi ushinzwe gukumira abana baza muri aka kazi mu gihe hagize umwana ugaragaye muri iyi mirimo ubishinzwe akaba ari we ubibazwa.

Bitewe n’uko iki kibazo kandi gihangayikishije ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo, muri iyi nama abayobozi basabwe ko bahagarika abacukuzi bose bo mu mabuye y’agaciro badafite ibyangombwa byuzuye cyangwa ibyarangiye, dore ko hari n’aho bagaragaje ko hari abafite ibyangombwa bimaze umwaka urenga byararangiye, ariko bakaba bataratse ibindi.

Kugeza ubu mu karere ka Rulindo hari ba rwiyemezamirimo 22 bacukura gasegereti muri Rutongo na wolfram i Shyorongo ariko umwe gusa akaba ari we ufite ibangombwa byemewe.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka