Rulindo: Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yashimiye Njyanama

Ku itariki ya 24/01/2016, Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo icyuye igihe yateraniye mu cyumba cy’inama cy’Akarere hagamijwe kureba ibyagezweho.

Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo icyuye igihe yatangiye imirimo yayo mu kwezi kwa Werurwe mu mwaka wa 2011, inama yayo ya mbere ikaba yarateranye ku wa 30/03/2011 ishyiraho komisiyo ziyigize.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yashimye cyane aho Inama njyanama yavanye Akarere ka Rulindo naho ikagejeje
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yashimye cyane aho Inama njyanama yavanye Akarere ka Rulindo naho ikagejeje

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yashimye cyane aho Inamanjyanama yavanye Akarere ka Rulindo naho ikagejeje.

Yagize ati “ Mu myaka ishize abaturage bari bafite amazi ntibarengaga 10%, ubu bakaba bageze hejuru ya 70%, amashuri abanza yabaye menshi, ibikorwa remezo byarazamutse ku buryo bugaragara, isize Ibitaro bikuru binini 2, ibya Kinihira, n’ibya Rutongo byavuguwe neza, hari ibigo nderabuzima na Poste de santé mu Mirenge 17 yoze.

Mbere Akarere kari gafite Imirenge 4 yonyine irimo amashanyarazi, none ubu ari mu Mirenge yose 17. Bubatse bo ubwabo nk’Akarere ibikorwa by’Ikirenga, birimo inyubako nshya Akarere gakoreramo, Guest House ya Shyorongi, Ikigo Ndangamuco cya Rulindo, Stade ya Shyorongi, kandi tumenyereye ko izindi Stade zubakwa na Leta n’ibindi”.

Eng. Gatabazi Pascal Umuyobozi w’Inama njyanama y’Akarere ka Rulindo yavuze ko mu myaka itanu ishize Inama Njyanama y’Akarere yaranzwe n’imikorere n’imikoranire myiza hagati yayo na Komite Nyobozi y’Akarere ka Rulindo.

Yagize ati “Ubwumvikane ni bwo bwatumye Akarere kagera kuri byinshi mu Iterambere ryako byatumye uturere twinshi two mu gihugu cyacu n’utwo hanze y’Igihugu bakora ingendoshuri muri Rulindo kugirango batwigireho”.

Ifoto y'urwibutso y'inama njyanama
Ifoto y’urwibutso y’inama njyanama

Bimwe mu bikorwa byagezweho harimo, kugabanya ubukene bukabije, ku kigereranyo cya 20.2%; Inka 5,741 zatanzwe muri gahunda ya Girinka; Ibyumba by’amashuri 397 n’ubwiherero 314 byarubatswe; hahujwe ubutaka kugera kuri ha 48,039; hahanzwe imihanda myinshi ifite uburebure bwa km 360.6, ibyuzi by’amafi 81 byarubatswe n’ibindi.

Akarere kakomeje gukemura ibibazo by’abaturage, hatangwa serivisi nziza, kurwanya ruswa ndetse Akarere kabiherewe igikombe ku rwego rw’igihugu. Abari bagize Inamanjyanama na Komite nyobozi icyuye igihe bahawe certificat z’ishimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NJYANAMA z’imirenge ntizitaweho Ku bijyanye na fr y’i ngendo n’itumanaho

alias Turibo yanditse ku itariki ya: 26-01-2016  →  Musubize

Abazabasimbura bazasigasire ibyagezweho;turasaba kandi ko abjyanama baharanira kugaukamo binyuze mu matora kugirango bakomeze kuba abarinzi bibyagezweho

Birahira yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

Turashima ubufatanye,imikorere n’imikoranire, byaranze abagize Inama Njyanama na Komite Nyobozi mu Karere ka Rulindo ndetse n’izindi nzego. ubwo bufatanye nibwo bwatumye ibikorwa by’indashyikirwa bizamura mu mibereho myiza,mu bukungu n’iterambere bitagira uwo bisiga imyuma.
Musize umurage mwiza muragahora muri Intore zihora ku isonga.

Theogen yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka