Rulindo: Buri muyobozi yafashe umuturage w’umukene agomba gufasha kwiteza imbere

Abayobozi bo mu karere ka Rulindo batangiye umwaka bahanga udushya tutaraboneka ahandi mu tundi turere aho buri mukozi w’akarere afite intego yo kuzamura nibura umuryango umwe mu miryango ikennye kurusha iyindi mu batuye aka karere.

Iki gikorwa abaturage ba Rulindo bise ngo ni ukubyarwa muri batisimu, buri muyobozi yagiye atombora umuryango umwe mu miryago yatoranijwe, bakabonana , bakamenyana. Ngo hakazakurikiraho gahunda yo gusurana mu ngo zabo, bityo izindi gahunda zikazakurikiraho.

Aba bayobozi bazafasha abo batomboye guhindura imyumvire kuko benshi muri bo bakifitemo ubujiji bwo kutabasha kwishakira icyo bakora ngo biteze imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, watomboye umukecuru w’umukene witwa Mukakabano Sophia, yavuze ko ari igikorwa kigamije kuzamura imiryango ikennye muri aka karere.

Yagize ati “ni igikorwa twatekerejeho nk’Abanyarulindo kugira ngo turebere hamwe icyafasha imiryango ikennye kurusha iyindi kuva muri icyo kiciro cy’ubukene bukabije. Iyi gahunda tuyifitiye ikizere ku buryo duteganya ko mu mezi atandatu gusa aba baturage bazaba bavuye munsi y’umurongo w’ubukene.”

Nta muyobozi wihitiyemo uwo azafasha, byanyuze muri tombola.
Nta muyobozi wihitiyemo uwo azafasha, byanyuze muri tombola.

Abaturage bishimiye cyane iki gikorwa banavuga ko ari ubwa mbere babonye ibintu nk’ibi mu gihugu. Mukakabano Sofia watowe n’umuyobozi w’akarere yavuze ko bimushimishije cyane ku buryo ngo yumva azahita ava mu mubare w’abakene.

Yagize ati “ibi bintu byatubereye ibitangaza ku buryo njyewe ku giti cyanjye numva namaze kuva mu mubare w’abakene, kuko natowe na Meya. Kuva navuka ntaho nabonye ibintu nk’ibi aho umuyobozi yiyemeza gufasha umuntu atazi ngo ni uko ari umukene. Abayobozi bacu ni imfura barabitweretse.”

Ndererimana Francois utuye mu murenge wa Bushoki, akagari ka Mukoto, nawe ni umwe mu babyawe muri batisimu. Avuga ko yari afite ubukene kuko nta n’inzu agira yo kubamo. Ibi ngo bikaba bimuhaye ikizere cy’uko agiye kubona ibyo yari akennye byose.

Abakozi bakora mu karere ka Rulindo bavuga ko iki gikorwa kizabafasha kurushaho kumenya neza imibereho y’abo bayobora, ari nabo batoye kuzafasha.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo   ( 1 )

si iby’ubu rulindo igira udushya twinshi cyane,bigaragara ko abayobozi bayo birirwa mu by’ukuri bashakira icyazamura abaturage,kuko bahora bavumbura udushya twinshi kandi byose batekerereza umuturage.bravooooooo!!!!

phocasi yanditse ku itariki ya: 11-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka