Rulindo: Bitarenze icyumweru intore ziri ku rugerero zigomba kuba zabonye ibikoresho zikeneye

Mu gihe kingana n’ukwezi Intore ziri ku rugerero mu karere ka Rulindo zikomeje ibikorwa byazo byo kubaka igihugu ariko hari bimwe mu bikoresho zitarabona kugira ngo ibikorwa byabo biyemeje babashe kubigeraho neza.

Ubwo zimwe mu ntore ziri ku rugerero mu mirenge ya Base na Bushoki, mu karere ka Rulindo, zasurwaga n’umukozi mu itorero ku rwego rw’igihugu ushinzwe ibikorwa by’intore ku rugerero, Niwemukobwa Aline, zamutangarije ko hari ibikoresho zitarabona.

Kanyamuhanda Donatien intore iri ku rugerero mu murenge wa Base yatangaje ko hari byinshi mu bikoresho bitarabageraho.

Hari ibikoresho bigikenewe ku rugerero.
Hari ibikoresho bigikenewe ku rugerero.

Yagize ati “Muri rusange akazi karagenda neza ariko nta byera ngo de kuko ubu hari ibikoresho bimwe na bimwe tutarabona ngo tubashe kugera ku ntego twiyemeje. Bimwe muri byo ni nk’ibikoresho twajya dutwaramo inyandiko z’ibyo tuba turimo dukora, kuko iyo imvura iguye biranyagirwa.”

Iyi ntore ikomeza ivuga ko kuba ibyo bakoze mu nyandiko bishobora kwangirika basanga byaba ari igihombo gikomeye ngo kuko ntaho byazagaragara ko bakoreye igihugu cyabo nk’urubyiruko mu gihe nta ho byaba bigaragara mu nyandiko.

Ibindi bikoresho byagaragajwe ko bikiri ikibazo birimo inkweto za bote n’ibindi nk’amasuka, amapiki n’ibindi.

Niwemukobwa Aline ushinzwe ibikorwa by’urugerero ku rwego rw’igihugu yagize ati “ku birebana n’ibikoresho ubu ni ukuvuga ko mu mirenge yose hari ibibazo nk’ibi, ubu bigiye gukemuka nta n’ubwo ari ibikoresho byinshi, ariko mu gihe kitarenze icyumweru biraba byabagezeho mwese, kugira ngo akazi cyangwa ibyo mwahize mushobore kubihigura.”

Ku bijyanye n’igikoresho cyo kubikamo inyandiko zirimo ibikorwa by’intore ku rugerero, Niwemukobwa yagize ati “ni byo koko izi nyandiko ni umutungo ukomeye w’igihugu, izo nyandiko zigomba gusigasirwa niyo mpanvu bidatinze ibikoresho bigomba kuba byabagezeho.”

Intore ziri ku rugerero zikeneye bote.
Intore ziri ku rugerero zikeneye bote.

Intore ziri ku rugerero zisabwa gutanga amakuru yose kandi buri munsi, ku birebene n’ibikorwa by’urugerero.

Mu bikorwa intore ziri ku rugerero zikora harimo kwigisha abaturage mu rwego rwo guhindura imyumvire itari myiza no kubafasha kugera ku bikorwa bimwe na bimwe by’iterambere, birimo gufasha abaturage kubaka akarima k’igikoni, gutera ibiti n’ibindi.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibikoresho Niwemukobwa Aline yatubwiye ko bitaboneka. Ariko rero birakenewe kugira ngo bifashe mu kwihutisha akazi.

MUVUNYI Alexis yanditse ku itariki ya: 21-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka