Rulindo: Batunguwe no kubona Meya aboha ikirago

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith, yagaragaye aboha ikirago bishimisha abagore bo mu cyaro bibumbiye mu matsinda akora ubukorikori bunyuranye mu kagari ka Barari Umurenge wa Tumba.

Umuyobozi w'akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith yatunguye abantu aboha ikirago
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith yatunguye abantu aboha ikirago

Ni mu rugendo akomeje kugirira mu mirenge igize akarere ka Rulindo, asura ibikorwa by’ubukorikori by’ababyeyi bafite abana mu marerero, bibumbiye mu matsinda yo kuzigama, aterwa inkunga n’umushinga Gikuriro kuri bose, ukorera muri Caritas Rwanda.

Mu ruzinduko aherutse kugirira mu murenge wa Tumba, Meya Mukanyirigira yasuye abo bagore bibumbiye mu matsinda, aho bari bitabiriye imurikabikorwa ry’ibyo bakora ryabereye mu kagari ka Barari.

Bamuritse ibirago baboha, imyenda (imipira) y’abana, Napero n’ibindi, uwo munsi uba impurirane n’umuhango wo gutaha ku mugaragaro urugo mbonezamikurire rwuzuye muri ako kagari.

Ubwo yifatanyaga n’abo bagore, batunguwe no kubona akuyemo inkweto yicaye ku musambi atangira kuboha, ageze no kubaboha napero naho araboha abagore batangira kwibaza aho yabyigiye, aho babonye abikora neza nk’ubifitemo uburambe, ari naho bahera bamushimira imbaraga abateye mu guhesha agaciro ibyo bakora.

Bavuga ko ubwo bukorikori bwo kuboha ibirago bibafasha mu matsinda yabo yo kuzigama ndetse no mungo zabo, aho bashobora kuboha ibirago 10 mu kwezi mu gihe ikirago kimwe kigura 6000FRW.

Yageze no kubaboha imipira basanga nabyo arabizi
Yageze no kubaboha imipira basanga nabyo arabizi

Mu byishimo byinshi abaganiriye na Kigali Tdoay bagaragaje, bavuze ko n’ubwo batunguwe no kubona Umuyobozi w’Akarere aboha ikirago, byabahaye izindi mbaraga zo kurushaho kunoza uwo mwuga, bavuga ko bamubonyemo umuyobozi utanga urugero rwiza rwi kwicisha bugufi, uha agaciro ibyo abaturage bakora.

Mukamutesi Marie Goreth ati “Meya akitugeraho twagiye kubona, tubona akuyemo inkweti ati ibi nari mbikumbuye, aribwo yatangiye kuboha twumva turatangaye, acyadushimishije kurushaho n’uko twasanze azi kuboha mu rwego ruhanitse, bigaragara ko abifiteho amakuru kuko yaboshye neza turabikunda”.

Arongera ati “Biriya yakoze byaduteye imbaraga mu buryo bukomeye, tubona ko ibyo dukora bifite agaciro, wibaze nawe erega bihita bikongerera imbaraga no ku mubiri, tekereza kuba wakoraga ikintu uzi ko kidahambaye, ukabona umuyobozi akuyemo inkweto aricaye arambije ku kirago araboshye, biriya bintu byaduteye imbaraga ahubwo tugiye gushaka ubwatsi bwinshi tubigire umwuga”.

Mukeshimana Xaverine ati “Meya wacu adukoreye ibirori pe, biradutunguye kubona umuyobozi ukomeye yifatanya natwe kuboha ibirago, tubyakira neza cyane, ntabwo twari tuzi ko azi kuboha ariko twasanze ari umuhanga n’aho yaboshye yabikoze neza cyane, umuyobozi ni uyu uca bugufi akamenya kwisanisha n’abaturage be”.

Arongera ati “Ahubwo turifuza ko yagaruka, ububoshyi bw’ibirago dukora bitwunganira mu matsinda y’ibimina byo kugurizanya, ikirago kimwe ugishyizeho umwete, n’ubwo tuhura rimwe mu cyumweru, ariko mu byumweru bibiri kiba cyuzuye”.

Undi ati “Ibi Meya wacu yakoze ni surprise, biha imbaraga umugore wo mu cyaro, kwisanisha n’abaturage ku muyobozi byubaka ishyaka mu baturage, Meya wacu twamushimye cyane”.

Ubuyobozi bw’umushinga Gikuriro kuri Bose, watangiye ufasha abo bagore aho buri wese yagiye ahitamo umwuga yiyumvamo akaba ariwo aterwamo inkunga, ubu bakaba bamaze kwikura mu bukene, nk’uko Sikubwabo Jean D’Amour umukozi w’uwo mushinga uhagarariye ayo matsinda abivuga.

Ati “Abo babyeyi bunganirwa mu dufaranga duke two kuguramo ibikoresho ku bacyiga, iyo bamaze kubona ko bifite akamaro nibo bashora ayabo bagakora”.
Arongera ati “Kubona umuntu nka Meya yisanisha nabo akicara ku muce (ikirago) akaboha, ni ibintu bidasanzwe n’uwabiteshaga agaciro arabyubaha, ntabwo bisanzwe ni n’inkuru yasigaye mu bantu aho wabonaga basa n’abatunguwe”.

Abo bagore bibumbiye mu matsinda yo kwizigama hagamijwe kubona ibitunga abana
Abo bagore bibumbiye mu matsinda yo kwizigama hagamijwe kubona ibitunga abana

Mu butumwa bwa Meya Mukanyirigira Judith, yasabye abo babyeyi kubaka umuryango utekanye, uzira amakimbirane kuko abangamira abana mu mikurire no mu myigire, asaba ababyeyi kujya baha abana umwanya bakabaganiriza babaha uburere buboneye, abasaba no kwita ku bukorikori bakora, baharanira kurushaho kubunoza no kububyaza umusaruro.

Abo bagore bahuriye mu matsinda atandukanye, aho buri tsinda riba rigizwe n’abantu 30, barimo ababoha ibirago, ibiseke, napero n’ibindi, bakaba bigishwa no kuzigama, biteza imbere muri byose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Meya wacu arashoboye ntituzamutenguha

niyonsaba erneste yanditse ku itariki ya: 25-06-2023  →  Musubize

Mayor wacu rwose tumukundira ko yegera abaturage nakomereze aha tuzagera kuri byinshi turi kumwe.

Eric Nsengiyumva yanditse ku itariki ya: 25-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka