Rulindo: Barashima ko umuhanda wa Kaburimbo bemerewe na Perezida Kagame watangiye kubakwa
Ku wa Mbere, tariki 23 Nzeri 2024 nibwo mu Murenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, hatangirijwe ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka umuhanda mushya wa kaburimbo Nyacyonga-Mukoto, ureshya na kilometero 36.
Ni umuhanda uhuza Intara y’Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali, aho unyura mu Murenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo no mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, Akarere ka Rulindo kakaba ariko kihariye igice kinini cyawo ahareshya na kilometero 29, mu gihe ibilometero birindwi binyura mu Karere ka Gasabo.
Abaturage baganiriye na Kigali Today, bagaragaje impamutima z’ibyishimo bijyanye n’iterambere bagiye kugezwaho n’uwo muhanda, dore ko werekeza aho ibiro bishya by’Akarere ka Rulindo bigiye kubakwa mu Murenge wa Mbogo.
Bavuga ko uretse kuborohereza kugera ku biro by’Akarere bajya gusaba serivisi, bagiye no kubona uburyo bwiza bwo kugemura ibihingwa byabo mu Mujyi wa Kigali, abandi bishimira akazi bagiye gukora mu bikorwa byo kubaka uwo muhanda mu gihe cy’imyaka itatu bizamara.
Ahishakiye Jean Claude ati "Uyu muhanda twawemerewe na Perezida wa Repubulika, awutwemerera mu gihe gikwiye none imvugo ibaye ingiro, twabishimye cyane ku buryo tugiye kuwubyaza umusaruro tugemura ibihingwa byacu i Kigali, birimo amashu, ibitoki, ibirayi n’ibindi, tuwubonye tuwukeneye".
Mugabo Silas ati "Akazi kabonetse tugiye gutera imbere, niba umuyede agiye kujya ahembwa ibihumbi bitatu ku munsi, urumva nawe ko mu myaka itatu azaba yariteje imbere nabasha kuzigama, dusezeye ku bukene".
Undi ati "Kugenderana byatugoraga cyane, twaba tugize n’icyo dusaruye bikaba ikibazo kukigeza ku isoko, none Nyakubahwa Perezida wacu ashyize mu ngiro ibyo yatwemereye, bizanatworohera no kujya kwaka serivisi ku Karere aho kagiye kubakwa hano iwacu mu Murenge wa Mbogo, aho uyu muhanda unyura".
Igikorwa cyo gutangiza iyubakwa ry’uyu muhanda cyayobowe n’umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, wavuze ko uje kuba igisubizo mu migenderanire no mu mitangire ya servisi.
Ati "Aka ni agace kitezweho kuzamuka mu iterambere ryihuse, cyane cyane ko hari n’umushinga wo kwimura icyicaro cy’Akarere ka Rulindo nacyo kikimurirwa inaha, birumvikana abaturage bizabafasha kugana Akarere batagize imbogamizi".
Guverineri Mugabowagahunde, arasaba abaturage kuza bagahabwa akazi bityo bikabafasha kwiteza imbere, bakivana mu bukene, abibutsa kwirinda ubusinzi bakazakorana umurava kandi bakibuka kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza.
Guverineri yavuze ko abazimurwa ahagiye kunyura umuhanda bakomeje kwishyurwa, aho yizeza abaturage ko ntawe bazatwarira ubutaka atarishyurwa.
Yasabye kandi Kampani igiye kubaka uwo muhanda n’izakurikirana ibyo bikorwa, kuzubaka ibikorwa biramba.
Ibikorwa byo kubaka uwo muhanda byatangiriye ahari ubutaka bwa Leta, mu gihe ahari ibikorwa by’abaturage bazajya babanza kubishyura mbere y’uko imitungo yabo ikorwaho.
Ni umuhanda uzubakwa mu gihe cy’imyaka itatu, aho uzatwara agera kuri miliyari 45 FRW.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|