Rulindo: Barasabwa kwimura bari muri high risk zones bitarenze amezi atatu

Nyuma y’aho imvura idasanzwe yibasiye cyane intara y’amajyaruguru mu minsi ishize, ubu abayobozi muri iyi ntara barimo barigira hamwe icyakorwa vuba kugira ngo abantu bose batuye ahashobora kubangamira ubuzima bwabo bimurwe batuzwe ahateganijwe.

Nk’uko byasabwe n’umukuru w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimee, tariki 24/05/2013, mu nama yamuhuje n’inzego z’ubuyobozi mu ntara y’amajyaruguru, yasabye abayobozi bose muri iyi ntara ko bagomba kwimura abantu mu gihe kitarenze amezi atatu.

Yagize ati “mu gihe kitarenze amezi atatu abantu bose batuye ahantu hadakwiye guturwa bagomba kuba bamaze kwimuka. Ikindi mugomba kubashyira mu mazu meza, ntago dukeneye ibizu biva, ntimubikore ari nko kwikiza, kuko hazabaho igenzura, umuntu ntiyava kuri nyakatsi ngo umwimurira mu nzu y’ibibati biva.”

Umukuru w'intara yamajyaruguru arasaba abayobozi kubakira abaantu amazu meza.
Umukuru w’intara yamajyaruguru arasaba abayobozi kubakira abaantu amazu meza.

Bamwe muri aba bayobozi bavuze ko kuba barangije kubakira abantu bose mu gihe cy’amezi atatu basanga mu by’ukuri ari igihe gito, ariko banavuga ko bishoboka nibabishyiramo ubushake bose, kandi bafatanije n’abaturage ubwabo ngo kuko biri no mu nyungu zabo.

Nubwo ariko bemeza ko bizakorwa, bamwe muri bo bagaragaje impungenge ku bijyanye n’uko hari itegeko rivuga ko amazu azubakwa 80% agomba kuzaba asakajwe amategura.

Umukuru w’intara y’amajyaruguru yavuze ko bishoboka, avuga ko uretse akarere ka Burera kazahabwa amategura 100%, kubera ubutaka bw’ako karere budashobora kuvamo amategura, ngo utundi turere bagomba kuzubakisha amategura.

Yakomeje avuga ko ahaba hashobora kuba ikibazo k’ibumba kubera imiterere yaho, cyane cyane nk’ahantu hari ubutaka bw’amakoro, aho ho byashoboka ko bamwe muri bo basakaza amabati, ariko ari ibintu byabanje gususuzumwa.

Abayobozi mu ntara y'amajyaruguru bagiranye inama n'umukuru w'intara y'amajyaruguru.
Abayobozi mu ntara y’amajyaruguru bagiranye inama n’umukuru w’intara y’amajyaruguru.

Mu karere ka Rulindo by’umwihariko ikibazo cy’imiturire kiracyari ingorabahizi kuko kugeza ubu hakiri abaturage bagicumbikiwe, bimuwe n’imvura idasanzwe yahaguye igahitana n’ubuzima bwa bamwe.

Muri aka karere habarurwa ingo zigera kuri 582 zigomba kwimurwa kubera uburyo aho zubatse hadakwiriye guturwa.

Abaturage barasabwa kororoheza bagenzi babo batagorana mu bijyanye n’ingurane ku bibanza byo ku midugudu ahagenwe gutura; nk’uko byagiye bigaragara kuri bamwe.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo   ( 1 )

Imvura yadutwaye abantu benshi ndetse n’ibitengu byinshi mu mihbnda ntibirashiramo neza.ubwo se tuzubakira abantu nk’umuganda leta yo ntacyo yabafashaho?badufashe korohereza abatwika amategura.

SEBUHERMO yanditse ku itariki ya: 26-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka