Rulindo: bakuwe mu kirombe nyuma yo kumaramo amasaha agera ku munani
Abantu batanu bari bagwiriwe n’ikirombe cy’i Rutongo mu murenge wa Masoro, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 03/03/2012, baje gukurwamo mu masaha y’isaa Kumi n’imwe z’umugoroba ari bazima.
Kevin Buyskes uyobora ibikorwa byo kuri iki kirombe, yatangaje ko bisanzwe bibaho ko abantu bahera mu kirombe ariko bakavanwamo ari bazima.
Yongeyeho ko bakoresha uburyo bw’imiyoboro ibashyira umwuka, bakabasha no kuvugana n’abari hanze.
Ubwo ikirombe cyamaraga kugwa kuri abo bakozi, hahise hitabazwa imodoka itwara inkomere ndetse n’imiromo cyo gukomeza gucukura amabuye isa n’ihagaze isimburwa n’iyubutabazi.
Mu birombe by’i Rutongo hacukurwa amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti, ariko mu karere ka Rulindo muri rusange hanacukurwa n’andi mabuye y’agaciro arimo wallframe.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|