Rulindo: Bakora badateze amaso ku nkunga z’amahanga

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Rulindo bavuga bashimishwa n’ibikorwa bagenda bageraho ku giti cyabo nta nkunga z’amahanga zitanzwe. Ngo niyo izo nkunga zitaboneka bazakomeza kwiyubakira igihugu nk’uko bakirwaniriye.

Bafatanije na rwiyemezamirimo, abanyamuryango ba FPR mu karere ka Rulindo babashije kwiyubakira inzu izajya ikoraramo abakozi b’uyu muryango.

Rwiyemezamirimo witwa Bazamanza Emmanuel ngo yabwiye abanyamuryango ba FPR bo mu karere ka Rulindo ko akeneye ibikoresho gusa ubundi akabereka inzu mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Ibiro bya FPR mu karere ka Rulindo abanyamuryango biyubakiye.
Ibiro bya FPR mu karere ka Rulindo abanyamuryango biyubakiye.

Iyo nzu ihagaze amafranga miliyoni 19 yavuye mu nkunga zatanzwe n’abanyamuryango ubwabo; nk’uko bisobanurwa na Niyibizi Aloys, umukozi uhoraho w’umuryango FPR mu karere ka Rulindo.

Abo banyamuryango bishimira uburyo hagenda habaho ubufatanye mu nzego zose mu rwego rwo gukomeza kwizamurira igihugu mu iterambere.

Uwitwa Nyiringabo Patrick yagize ati “ntago abanyamuryango ba FPR tugikeneye inkunga ngo tubashe kugera ku kintu runaka. Ahubwo hakenewe ubufatanye hagati yacu tukajya inama tugahuza ibitekerezo hanyuma tukiyubakira igihugu tudasabirije ngo bagumye badusuzugura”.

Niyibizi Aloys, umukozi uhoraho w'umuryango FPR mu karere ka Rulindo.
Niyibizi Aloys, umukozi uhoraho w’umuryango FPR mu karere ka Rulindo.

Muri iki gihe bari bamaze bitegura isabukuru y’umuryango FPR umaze ushinzwe abanyamuryango banashoboye kubakira no koroza abakene. Hatanzwe inka 214 n’amatungo magufi 904.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka