Rulindo: Babiri bafashwe bakekwaho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Buyoga, ku Cyumweru tariki ya 25 Mata yafashe Dusabimana Jean Marie Vianney w’imyaka 27, akekwaho gukwirakwiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 y’amiganano. Yafashwe ayajyanye mu iduka guhaha, bayamufatanye yavuze ko yayahawe n’uwitwa Sangwamariya Victor w’imyaka 25 ukorera mu gasantere ka Muyanza.

Barakekwaho gukwirakwiza amafaranga y'amiganano
Barakekwaho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano

Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Rulindo, CIP Viateur Gakara Munyurase yavuze ko aba bombi bavuka mu Murenge wa Buyoga, Akagari ka Ndarage mu Mudugudu wa Karambi bakaba ari na ho bakorera mu gasantere ka Muyanza. Gufatwa kwabo bikaba byaraturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Polisi y’igijugu.

Yagize ati “Tariki ya 24 Mata 2021 Dusabimana yagiye mu iduka ry’umwe mu bacuruzi bacururiza mu isantere ya Muyanza agurayo ibintu by’amafaranga ibihumbi bitanu y’amiganano. Bwarakeye tariki ya 25 Mata asubirayo ajyanye na none inoti ya bitanu, ku nshuro ya kabiri umucuruzi yitegereje inoti abona ni inyiganano yibuka ko yari yaraye ahavuye na bwo yishyuye inoti y’ibihumbi bitanu, yarayirebye nayo asanga ni inyiganano niko guhita abimenyesha Polisi.”

CIP Munyurase yavuze ko bakimara guhabwa amakuru abapolisi bahise bafata Dusabimana bamubajije aho akura ayo mafaranga avuga ko yayahawe na Sangwamariya Victor.

Sangwamariya yabwiye abapolisi ko ayo mafaranga ari inoti imwe ya bitanu nzima Dusabimana na bagenzi be bakinana filimi bifashishaga bakina, bazanaga aho akorera (Papeterie) akayibafotoreramo inoti nyinshi.

CIP Munyurase yagize ati “Sangwamariya yemera ko bamuzaniraga inoti ya bitanu itari inyiganano akayibafotoreramo inoti nyinshi zihuje nimero bakajya kuzikinana filimi barangiza bakazizana bakazitwika ariko ngo Dusabimana we hari izo yagumanye ari na zo bamufatanye yakwirakwizaga mu bacuruzi”.

Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Rulindo yabwiye abacuruzi n’abaturage muri rusange kujya bashishoza ku noti bahabwa kuko hari abantu bagenda bakwirakwiza amafaranga y’amiganano.

Yashimiye umuturage wihutiye gutanga amakuru bariya bombi bagafatwa, asaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe babonye uyigana cyangwa uyakwirakwiza kimwe n’undi wese ukora ibinyuranyije n’amategeko.

Aba bombi bakimara gufatwa bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Buyoga kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka