Rulindo: Abayobozi barasaba abadepite kwiga ku kintu cyo gucibwa mu muryango
Bamwe mu bayobozi mu karere ka Rulindo ngo basanga nta muntu ku giti cye wakagombye kwambura uburenganzira undi muntu bitanyuze mu mategeko cyangwa mu nkiko ngo hamenyekane koko niba uwo muntu aba akwiye gucibwa mu muryango we.
Nk’uko bamwe mu bayobozi babigaragaje mu nama bagiranye n’abadepite bagize komisiyo ya politike n’uburinganire bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu kuri uyu wa gatanu tariki 2/5/2014,ubwo basuraga aka karere,ngo guca umuntu mu muryango ntibyakagombye gukorwa n’undi muntu.
Aba bayobozi basanga Leta yakagombye kwita kuri iki kintu hagashyirwaho itegeko riteganya uko umuntu runaka agomba gucibwa kubera icyaha runaka yakoreye umuryango we.
Impanvu ngo ni uko basanga umubyeyi ashobora kwanga umwana nta mpamvu, akaba yamuca kandi nyamara nta cyaha umwana yamukoreye bikaba byamugiraho ingaruka zitari nziza zo kwimwa uburenganzira bwo guhabwa imitungo mu muryango avukamo.

Mu rwego rwo kugabanya amakimbirane n’umwiryane bikunze kugaragara hagati y’umuntu waciwe mu muryango n’umuryango avukamo, aba bayobozi basabye intumwa za rubanda gushyiraho itegeko rica abantu mu miryango, aho gucibwa na bamwe mu babyeyi babo cyangwa abandi mu bagize umuryango.
Depite Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko kuba umuntu yacibwa mu muryango ahanini biterwa n’ububi aba yarakoreye umuryango we, bityo bikaba ari ibintu bikorerwa mu muryango.
Uyu mudepite avuga ko bagiye kubyigaho niba koko hari aho bigaragara ko umuntu runaka yacibwa mu muryango nta mpamvu igaragara ihari ngo kuko byatera ubwunvikane buke mu bagize umuryango.
Hortense Munydantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|