Rulindo: Abaturiye ibirombe bya Rutongo barasaba kurenganurwa

Bamwe mu baturage baturiye ibirombe uruganda rwa Rutongo mines rucukuramo amabuye y’agaciro baravuga ko barenganijwe n’ubuyobozi bw’uru ruganda ruturitsa intambi zikabasenyera amazu nyamara ntirugire icyo rubikoraho.

Aba baturage bavuga ko bagiye bageza iki kibazo ku buyobozi ariko amaso kugeza ubu yaheze mu kirere. Bavuga ko iyo batangiye guturitsa izo ntambi nta muturage ubasha kuryama ngo asinzire.

Gatebuke Gaspard utuye mu mudugudu wa Kabuga, kagari ka Nyamyumba , umurenge wa Masoro, avuga ko inzu ye yangiritse bikomeye mu mwaka wa 2011, n’ubuyobozi burabizi kuko bwahageze bukanasinya impapuro zimwemerera kuzahabwa ingurane, ariko ngo yarategereje amaso yaheze mu kirere.

Yagize ati “twasenyewe n’intambi n’ubuyobozi burabizi, ariko nta cyo bukora ngo budufashe kandi ibyacu byarangirijwe.”

Iyo baturikije urutambi bashaka amabuye y'agaciro byangiza inzu z'abaturage.
Iyo baturikije urutambi bashaka amabuye y’agaciro byangiza inzu z’abaturage.

Kabasha Augustin nawe avuga ko yagiye ku muyobozi w’akarere ariko ngo nta gisubuzo yahawe kandi umuzungu yari yabyemeye, gusa ngo habayeho isimburwa ry’uwo muzungu ariko bagasanga ubuyobozi ari bwo bukwiye kukibakurikranira.

Yagize ati “no kwa meya nagiyeyo umuzungu wa mbere yari yaremeye kuduha inguranwa, aho agendeye uwamusimbuye yanze kudukemurira ikibazo, ariko twumva nk’ubuyobozi ari bwo bwagakwiye kudukurikiranira ikibazo cy’ibyacu.”

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, avuga ko abaturage basigaye batarishyurwa ari bake akaba agiye gukurikirana ko bakwishyurwa ku buryo bitazatinda.

Ikindi yizeza abaturiye ibi birombe ngo ni uko noneho ubuyobozi bw’uru ruganda bugiye gutangira gahunda nshya yo gucukura amabuye hadaturikijwe intambi zangiza iby’abaturage, ngo zinabahungabanye.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo avuga kandi ko uru ruganda rubafatiye runini ngo kuko ruha abaturage benshi bo muri aka karere akazi bakabasha kwikura mu bukene. Ibyo kandi ni ngo kimwe mu bibashimisha nk’abayobozi bakunda abo bayobora.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka