Rulindo: abaturage barasaba kwishyurwa ibyangijwe mu iyubakwa ry’umuhanda

Imiryango irindwi yo mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo irasaba ubuyobozi kubishyura ibyabo bimuwemo kubera imirimo yo kubaka umuhanda irimo gukorwa.

Abo baturage barimo uwitwa Rutihunza Focus utuye mu nsi y’umuhanda barimo gukora ngo akarere kabimuye mu mazu yabo kanabakupira umuriro, kubera ko hari igice cy’umuhanda kirimo gukorwa.

Yagize ati “Abayobozi bo mu karere baraje batatugishije inama baravuga ngo nitugende, ntaho dufite tujya kugeza na n’ubu. Barabanje badukupira umuriro, ubu turacumbitse amazu yacu arimo kwangirika rwose nibaturenganure”.

Uwitwa Nizeyimana Alfred nawe avuga ko ngo barenganye kuko bagombaga kubaha amafranga mbere y’uko batangira gukora umuhanda. Aragira ati “baje badutunguye ngo nitwimuke, none n’amazu yacu twasize arimo arangirika kubera umuhanda urimo gukorwa ubu yarasatagaguritse, imodoka ziranyerera zikayagwira”.

Indi miryango yimuwe yarishyuwe uretse iyo irindwi itarishyurwa; nk’uko aba baturage bakomeza bavuga.

Rutihunza Focus usaba kurenganurwa.
Rutihunza Focus usaba kurenganurwa.

Umukozi wo mu biro by’ubutaka akaba anashinzwe imiturire n’iterambere ry’umujyi mu karere ka Rulindo, avuga ko abaturage bagombaga kwishyurwa ari abakuwe mu butaka ubuyobozi bwari bukeneye gukoresha.

Yagize ati “mu by’ukuri, abagombaga kwishyurwa barishyuwe, abo bandi ntibabigombaga kuko nta byabo akarere kafashe, ubuyobozi bwababwiye kwimuka kuko bwabonaga hashobora kubaho impanuka zitewe n’uwo muhanda urimo gukorwa”.

Aba baturage basaba kwishyurwa ngo bagomba gutegereza imirimo yarangira bakishyurwa ibyangiritse; nk’uko umukozi wo mu biro by’ubutaka mu karere ka Rulindo abisobanura. Uyu muyobozi akomeza avuga ko aba baturage batuye mu muhanda cyane kandi akaba ari no mu ikorosi.

Avuga ko nibaramuka banabimuye burundu, bizaba biri no mu nyungu zabo, ngo kuko n’ubundi bizakorwa mu rwego rwo gukumira ibiza bishobora kubateza ingorane zitandukanye.

Ubuyobozi bw’akarere buramara impungenge abaturage batuye kuri uwo muhanda, ngo kuko bazishyurwa ibintu byabo bizangizwa n’imirimo ikorerwa kuri uwo muhanda nurangira.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka