Rulindo: Abaturage bakomeje kumva ibyiza byo kwimuka mu manegeka

Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwatangije gahunda yo kwimura abaturage batuye mu manegeka (ahantu hataberanye no guturwa) nyuma yuko hari bamwe mu baturage babanje kwanga kwimuka aho bari batuye ariko ubu baragenda basobanukirwa akamaro kabyo.

Mukamusana Francoise utuye mu murenge wa Cyinzuzi, akaba yarasenyewe n’imvura akaba arimo kubakirwa ngo abone inzu yo guturamo mu mudugudu wa Remera, avuga ko yafashe gahunda yo kwimuka kuko yabonaga ubuzima bwe buzasigara mu manegeka ngo kuko yahoraga yumva isaha izagera inkangu ikamumanukana.

Uyu mubyeyi avuga ko yababajwe n’uko inzu ye yajyanywe n’imvura ndetse n’ibiyirimo byose bikajyanwa nayo. Gusa ngo asanga kuba ubuyobozi burimo kubashakira aho gutura bizabafasha muri byinshi bijyanye n’imibereho myiza.

Yagize ati “Kuba tugiye kwimurwa mu manegeka tugatura ahakwiranye no guturwa, jye nsanga ari ikintu cyo kwishimira, kuko nta mvura izongera gutwara ubuzima bw’abantu. Ubuyobozi bwadufashije mu kubona ibibanza byo kubakamo buduha n’ibikoresho byo kubaka.”

Mukamusana imbere y'inzu arimo kubakirwa ngo yimuke mu manegeka.
Mukamusana imbere y’inzu arimo kubakirwa ngo yimuke mu manegeka.

Abaturage bimuwe mu manegeka kandi bavuga ko kuba bari batuye nabi bibasigiye isomo rinini, ngo kuko nyuma y’uko babonye bamwe mu baturanyi n’inshuti bahaguye, ari bwo bumvise ko ikibazo gikomeye.

Ikindi kandi ngo basanga kwimuka bizabafasha no kwegera ibikorwa by’amajyambere, aho bavuga ko bazarushaho kwegera amashanyarazi, amazi, imihanda n’ibindi, ngo basanga bizatuma ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Murindwa Prosper, avuga ko igikorwa cyo kwimura abantu bari batuye mu mihaga bakigeze kure nubwo byagoranye mu kubabonera ibibanza.

Yagize ati “Nk’akarere twashyizemo imbaraga mu kwimura abantu bose bagombaga kwimuka, bamwe bakaba bagicumbikiwe, abandi bamaze kubona amazu ariko haracyari n’ikibazo cyo kuba hari imiryango imwe n’imwe itarabona ibibanza.”

Akomeza avuga ko ku bufatanye n’abaturage hamwe n’ubuyobozi ibyo bateganije gukora ngo bimure abaturage babo bizagerwaho, neza kandi vuba. Kuri ubu mu karere ka Rulindo habarizwa imiryango igera kuri 582 ituye nabi igomba kwimurwa.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka