Rulindo: Abaturage bahabwa inkunga y’ingoboka ya VUP barayivuga imyato

Bamwe mu baturage batishoboye bo mu Karere ka Rulindo bahabwa inkunga y’ingoboka muri gahunda ya VUP baravuga ko yabafashije kwiteza imbere.

Aba baturage bavuga ko iyi nkunga ya VUP yaje ikenewe kandi ko bazakomeza kuyibyaza umusaruro bityo bakiteza imbere.

Mu buhamya butangwa n’umwe mu bahabwa iyi nkunga ya VUP witwa Mukamazimpaka Dativa, wo mu Murenge wa Rusiga, agira ati “Iyi nkunga yaje ikenewe kuko yadufashije kwikura mu bukene. Nkatwe tutari tugifite imbaraga zo gukora byari bigoye kubona umwambaro, isabune, agatungo ndetse n’icyo kurya.

Abahabwa inkunga y'ingoboka muri VUP bavuga ko yabafashije guhindura imibereho yabo.
Abahabwa inkunga y’ingoboka muri VUP bavuga ko yabafashije guhindura imibereho yabo.

Akomeza agira ati “Aya mafaranga aradufasha cyane, kuko ubu twese ntawasigaye twasezereye nyakatsi yo ku buriri ubu turara kuri matora twaguze mu nkunga ya VUP. Tumaze kugura imifariso twaguze n’agatungo ubu buri muntu afite ihene mu rugo. Kwiteza imbere birakomeje kandi turashimira Paul KAGAME ku byiza byinshi adahwema kutugezaho”.

Mu ruzinduko rw’akazi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe imibereho myiza n’amajyambere rusange, Dr. Alvera Mukabaramba, yagiriye mu Karere ka Rulindo ku wa kane tariki ya 21 Gicurasi 2015, yishimiye uko yasanze abaturage bahabwa inkunga y’ingoboka bameze mu bijyanye n’imibereho myiza, anabasaba kuyikoresha neza, bityo ikabafasha kurushaho kwiteza imbere mu mibereho yabo.

Yagize ati “Biragaragara ko abaturage bameze neza, barakarabye barakeye mbega birashimije. Biragaragara ko inkunga bahabwa bayikoresha neza mu bijyanye no kurushaho kugira imibereho myiza”.

Yakomeje agira ati ”Icyo nasaba abaturage bahabwa inkunga y’ingoboka ya VUP mu Karere ka Rulindo no mu gihugu hose muri rusange, ni ugukomeza kuyikoresha neza, bityo ikarushaho kuzamura imibereho yabo myiza”.

Dr. Alvera Mukabaramba yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze gukurikiranira hafi abaturage bahabwa inkunga y’ingoboka ya VUP, bakabagira inama, kandi bakabigisha kugira ngo amafaranga bahabwa bayakoreshe neza.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

VUP iza muri gahunda zafashije abanyarwanda kwiteza imbere

alice yanditse ku itariki ya: 25-05-2015  →  Musubize

inkunga y’ingoboka yafashije benshi ndetse banashima uburyo bwashyizweho kuko abaturage mbere aba batishoboye wasangaga babura ayo bacira nayo bamira

lenatha yanditse ku itariki ya: 25-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka