Rulindo: Abatanze umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund bashimwe

Kuwa gatanu tariki 23/8/2013 mu karere ka Rulindo habereye umuhango wo guhemba no gushimira abantu bose cyangwa ibigo byateye inkunga mu gutanga amafranga mu kigega Agaciro Development Found.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yabwiye abahembwe ko bagaragaje urukundo rukomeye bakunda igihugu cyabo, bashyiraho gahunda yo kucyubaka nta nkunga y’amahanga bategereje.

Yavuze ko kuba nk’ubuyobozi bw’akarere bwaratekereje guhemba abitwaye neza muri iki gikorwa, ngo ni ikibagaragariza ko ubuyobozi bw’akarere bwazirikanye kandi bunashima cyane uburyo Abanyarulindo bagaragaje ko bafatanije n’ubuyobozi kubaka igihugu.

Yagize ati “nk’ubuyobozi bw’akarere mpagarariye ndashima cyane abantu bose babashije gutanga inkunga bari bariyemeje yo kwiyubakira igihugu. Byagaragaje ko mushaka iterambere ry’igihugu cyanyu kandi munashoboye kuriharanira. Si ngombwa ko duhora dutegereje inkunga iva mu mahanga kandi natwe dushoboye muri duke twacu dufite.”

Abahembwe bahawe certificat.
Abahembwe bahawe certificat.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuba abafatanyabikorwa barabashije gutanga ayo mafranga nk’uko bari barabyiyemeje bigaragaza ko Abanyarwanda bashobora kugera kuri byinshi byateza igihugu cyabo imbere, baramutse babishyizemo ubushake bose hamwe.

Kangwagye kandi avuga ko buri Munyarulindo cyangwa se buri Munyarwanda muri rusange ejo heza hazaza ari we ugomba kuhategura agaharanira ko haba heza.

Yagize ati “Abanyarulindo ejo heza hazaza hanyu hari mu biganza byanyu, ni mwe mugomba guharanira uko hazamera mwebwe ubwanyu, nta wundi rero mugomba gutega amaso, ahubwo ni mwe ubwanyu. Iki ni igikorwa kigaragaza ko ubwanyu nta kintu mutageraho mubishatse”.

Amafaranga yose hamwe yari yemewe gutangwa muri aka karere ka Rulindo ni miliyoni 400 akaba yaratanzwe ku kigereranyo cya 93%. Ubuyobozi bw’akarere bukaba buvuga ko n’ataratangwa azaza, ngo kuko abemeye kuyatanga n’ubundi byavuye mu bushake bwabo.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka