Rulindo: Abarokotse jenoside bahangayikishijwe n’umutekano wabo

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Rulindo baravuga ko bahangayikishijwe n’umutekano wabo, mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka iyo jenoside ku nshuro ya 21.

Ibi barabivuga nyuma y’uko mu cyumweru kimwe gishize muri aka karere hamaze gupfa abarokotse jenoside babiri bishwe mu buryo butazwi.

Rubayita Eric uhagarariye abacitse ku icumu muri aka karere avuga ko bihangayikishije, ariko kandi ngo ntibikwiye guca intege abaturage cyane abacitse ku icumu mu ngamba zo kwibungabungira umutekano.

Yagize ati “Kuba abacitse ku icumu babiri bamaze kwicwa muri iki cyumweru gishize biteye ubwoba, ndetse biranaduhangayikishije. Gusa abaturage bakwiye gukomeza kwicungira umutekano bafatanije n’ubuyobozi kuko abicanyi bo baracyahari”.

Rubayita avuga ko kuba abacitse ku icumu babiri bamaze kwicwa muri iki cyumweru gishize biteye ubwoba.
Rubayita avuga ko kuba abacitse ku icumu babiri bamaze kwicwa muri iki cyumweru gishize biteye ubwoba.

Rubayita akomeza asaba ubuyobozi bw’akarere n’inzego zishinzwe umutekano kujyana abakekwa kwica abarokotse jenoside bakaburanira mu ruhame ngo kuko byasiga isomo kuri bamwe, kandi n’abarokotse jenoside bakumva ko ubutabera bwabegerejwe kandi bubitayeho.

Rubayita kandi asaba abarokotse gutaha kare mu ngo zabo no kumenya abo basangira nabo mu rwego rwo gukomeza kwibungabungira umutekano.

Mukamurara Speciose wari utuye mu Murenge wa Cyinzuzi na Butera Kayitani wari utuye mu Murenge wa Ngoma bombi barokotse jenoside bo mu Karere ka Rulindo nibo bamaze kwicwa muri uku kwezi kwa kabiri.

N’ubwo ibi byabaye ngo abarokotse jenoside, kimwe n’abaturage b’Akarere ka Rulindo ntibakwiye guterwa impungenge n’ibyabaye mu cyumweru gishize, kuko ngo ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage muri rusange zihari.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka