Rulindo: Abantu 9 batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa kanyanga

Abantu 9 bo mu Karere ka Rulindo barimo abazwiho gukora kanyanga n’abayicuruza, Polisi y’u Rwanda yabafatiye mu cyuho bari muri ibyo bikorwa ihita ibata muri yombi.

Umwe mu bafashwe n'ibikoresho bafatanywe
Umwe mu bafashwe n’ibikoresho bafatanywe

Abo bantu barimo abagore ndetse n’abagabo, ni abo mu Midugudu ya Ntyaba n’uwa Kabuga mu Kagari ka Mvuzo mu Murenge wa Murambi, bafashwe ku wa gatanu Tariki 21 Gashyantare 2025.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, wemeje aya makuru yagize ati "Mu byo bafatanwe harimo ibikoresho bajya bifashisha mu guteka kanyanga, kuyitunda n’ibyo batwaramo imisemburo bayikoramo. Bimwe muri byo ni ingunguru 1, amajerekani 84 harimo ayo bari bashyizemo umusemburo witwa Melase ukorwamo kanyanga, andi abereye aho ndetse na Litiro 17 za kanyanga nyirizina".

Yunzemo ati "Polisi yabifashe igendeye ku makuru yahawe n’abaturage, y’uko abo bantu bazwiho kwishora mu biyobyabwenge, bakaba bakekwaho guteka kanyanga bakanayikwirakwiza hirya no hono. Bakimara gufatwa bahise bajyanwa kuri Polisi Station ya Murambi, bakaba barimo gukorwaho iperereza".

SP Mwiseneza yibukije abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bigayitse, byo gukora no gucuruza ibiyobyabwenge, kuko ari icyaha gihanwa n’Amategeko, kandi bigira ingaruka ku buzima bwabo.

Ati "Polisi irabamenyesha ko bagifite amahirwe yo kubireka burundu, kuko bitazigera bibahira. Amafaranga bashoramo n’ikindi kiguzi cyose bibasaba ngo babijyemo, byose bizahora biba ibihombo kuri bo. Nibazibukire babireke kuko Polisi yashyizeho ingamba zikarishye zirimo kubashakisha aho bari bakabihanirwa zikomeje".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka