Rulindo: Abantu 9 bafashwe bacukura amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko
Abo bantu bari bitwikiye ijoro, bafatiwe mu cyuho ubwo barimo bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu birombe bitagikorerwamo biherereye mu Mirenge ya Base, Rukozo na Cyungo mu Karere ka Rulindo.

Mu bugenzuzi bugamije gukumira abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego bifatanya barimo bakorera mu Karere ka Rulindo, mu masaha y’urukererera rwo ku wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025, nibwo abo bantu bafatiwe mu cyuho bahita batabwa muri yombi.
SP Jean Bosco Mwiseneza, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yagize ati “Ibirombe bagiye bafatirwamo bimaze igihe byarafunzwe, ndetse ubu hahinduwe imirima abaturage bahinga. Abo bantu bahengera amasaha ya nijoro bakajyamo bakangiza imyaka y’abaturage, bagacukura bagambiriye gushakamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Zahabu”.
Yungamo ati “Uko kuba hatemerewe gukorerwa ubucukuzi ni uko Leta yagenzuye igasanga bidakwiye ihafunga burundu. Ubwo rero abantu nk’abo babirengaho bakabwishoramo. Ku ruhande rumwe babangamiye ibidukikije, havamo ko banangiza imyaka y’abaturage. Ikindi gikomeye ni uko no muri uko gucukura bihishahisha, ntibaba bikingiye, ibyo byose biteza ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi”.
Abafashwe bose bafungiye kuri Polisi Station Bushoki, kandi ibikorwa byo gushakisha n’abandi bakibyishoramo Polisi irabikomeje, dore ko n’abaturage badasiba kugaragaza ko babangamiwe n’ibyo bikorwa.
Polisi y’u Rwanda iraburira abishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, ibasaba kwitandukanya nabwo burundu, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
SP Mwiseneza ati “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, bubagiraho ingaruka zirimo nko kuba bwateza ukugwirwa n’ibirombe, bakahasiga ubuzima abandi bakahakomerekera bikabaviramo n’ubumuga”.
Yongeraho ati “Ni umwanya wo kuburira abantu tubamenyesha ko Polisi y’u Rwanda irimo gukoresha imbaraga zose zishoboka, mu kubukumira kimwe n’ibindi byaha bibushamikiyeho cyangwa bifitanye isano nabwo. Abagifite umutima wabyo nibabireke, kuko ntabwo tuzatuma bagera kuri iyo migambi”.

Ohereza igitekerezo
|