Rulindo: Abagore barasabwa gushyira imbaraga nyinshi mu mugoroba w’ababyeyi kuko uzabafasha kugera kuri byinshi

Abagore bo mu karere ka Rulindo barasabwa gushyira imbaraga zidasanzwe mu konererera imbaraga umugoroba w’ababyeyi, kuko uyu mugoroba w’ababyeyi byagaragaye ko ugenda biguru ntege,kandi hari byinshi wagafashije muri gahunda zitandukanye zirebene n’iterambere ry’umuturage.

Akaba ari muri urwo rwego umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza,Madamu Niwemwiza Emilienne ,asaba abagore batuye aka karere,kuba ari bo bagaragaza uruhare runini mu kongerera imbaraga uyu mugoroba w’ababyeyi kurusha uko abagabo babigiramo uruhare.

Rulindo abagore barasabwa kugira uruhare runini mu mugoroba w'ababyeyi.
Rulindo abagore barasabwa kugira uruhare runini mu mugoroba w’ababyeyi.

Madamu Niwemwiza avuga ko mu karere ka Rulindo hari bigaragara ko uyu mugoroba w’ababyeyi utitabwaho nk’uko byari bikwiye.

Akavuga ko uyu umugoroba w’ababyeyi uramutse ushyizwemo imbaraga ku buryo bugaragara,cyane cyane abagore babigizemo uruhare ,ngo byatuma hari gahunda nyinshi za leta zishyirwa mu bikorwa byihuse binyuze mu nyigisho no guhugurana abaturage bakwigira mu mugoroba w’ababyeyi.

Agira ati”Umugoroba w’ababyeyi usanga udashyirwamo imbaraga nyinshi nk’uko bikwiye,ariko abagore baramutse bafashe iya mbere mu kuwongerera imbaraga hari gahunda nyinshi zakwihutishwa biwunyuzemo.”

Niwemwiza Emilienne ushinzwe imibereho myiza arasba abagore gushyira imbaraga mu mugoroba w'ababyeyi.
Niwemwiza Emilienne ushinzwe imibereho myiza arasba abagore gushyira imbaraga mu mugoroba w’ababyeyi.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko zimwe muri gahunda zakwihuta binyuze mu mugoroba w’ababyeyi harimo nko guhosha amakimbirane akorerwa mu ngo,gutanga ubwisungane mu kwivuza ku gihe,gukurikirana uburere bw’abana n’ibindi.

Abagore bo muri aka karere kandi nabo bemera ko hari usanga koko uyu mugoroba w’ababyeyi utitabwaho cyane cyane bagatunga abagabo ko usanga bawuharira abagore kandi ngo nabo bakagombye kugira uruhare mu kuwitabira.

Mukamana Speciose avuga ko kuba abagabo badakunze ngo badakunze kwitabira umugoroba w’ababyeyi ahanini biterwa n’uko baba bumva ko ureba abagore gusa.

Nyamara ngo umugoroba w’ababyeyi ureba abanyarwanda bose muri rusange kubera ko usanga ababyeyi bawigiramo byinshi,haba mu bijyanye n’imibereho myiza, kwiteza imbere,n’izindi gahunda zituma umunyarwanda yisanga mu rugamba rwo kwiteza imbere,no guteza imbere igihugu muri rusange.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo   ( 2 )

nkunda ukuntu abanyarwanda tumaze kwiremamo kwishakira ibisubizo by’ibibazo nubundi biba byatejwe natwe, akagoroba kababyeyi kaziye igihe kandi aho kamaze kumvikana neza kamaze kugira umumaro ufitika pe, naho kataragenda ikibura ni ubukangurambaga bushyirwamo imbaraga nke,

kamanzi yanditse ku itariki ya: 10-08-2014  →  Musubize

umugoroba w’ababyeyi wagaragaje ko ufite uruhare mu gukiza amakimbirane agaragara mu miryango itandukanye niba bakiri inyuma nibongere imbaraga kuko wigisha byinshi kandi wongera umubano mwiza mu baturage.

Dady yanditse ku itariki ya: 10-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka