Rulindo: Abagize Njyanama y’Akarere bahaye isakaro imiryango 17

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe Umujyanama mu Karere ka Rulindo, abagize Inama Njyanama y’ako karere bahaye imiryango 17 itari ifite isakaro amabati 442, aho buri muryango wagenewe 26.

Imiryango yabagaho inyagirwa yashimiye abagize Njyanama ya Rulindo yabahaye amabati
Imiryango yabagaho inyagirwa yashimiye abagize Njyanama ya Rulindo yabahaye amabati

Ni icyumweru cyatangirijwe mu Murenge wa Murambi tariki 23 Ukwakira 2022, ahahuriye abaturage b’Imirenge ya Murambi na Masoro.

Abagize Inama Njyanama baremeye abo baturage, mu rwego rwo gufasha Akarere ka Rulindo, mu guhangana no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, birimo no kutagira amacumbi.

Ni igikorwa cyashimishije abaturage batagira amacumbi, aho bemeza ko kuba bagiye kubona inzu zabo, bagiye kubaho batekanye.

Uwitwa Mukakomite Marie Vestine wo mu Kagari ka Mugambazi, Umurenge wa Murambi, ati “Ni ibyishimo kuri njye n’abana banjye, uku mumbona nta mikoro mfite yo kuba nakwigurira isakaro, nawe urabizi uko ibati rigura, akazu nabagamo ntikari gafashije pe, imvura yaraguye iragasenya njya mu bukode. Nta bushobozi nari mfite bwo kubona ubwishyu, aho rimwe na rimwe nishyuraga imibyizi amafaranga nayabuze, nabagaho mu buzima bugoye”.

Bavuze ko baciye ukubiri no kunyagirwa
Bavuze ko baciye ukubiri no kunyagirwa

Arongera ati “Abaturage n’Umurenge baranyubakiye, ariko nari ntarabona isakaro, ubu ndanezerewe rwose. Aba bajyanama ndabashimiye cyane, ndabasabira imigisha Nyagasani asubize aho bakuye, kandi rwose harakabaho Perezida Paul Kagame wimakaje imiyoborere myiza, natwe abakene tukaba dusindagizwa tugafashwa kubaho”.

Mu butumwa bwe, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo, Dusabirane Aimable, yavuze ko iki cyumweru cy’Umujyanama ari umwanya wo kwegera abaturage, kumenya ibyo abaturage bishimira n’ibyo bakeneye ko bikosorwa, kureba niba koko Umujyanama n’umuturage barimo kujyana neza mu rugendo rw’iterambere.

Ati “Ni umwanya wo kwisuzuma hakagenzurwa koko niba urunana rw’umuturage n’umujyanama mu iterambere rukorwa uko bikwiye. Abajyanama nta rwitwazo dufite, nyuma yo gutorwa twahawe amahugurwa atwinjiza mu nshingano, kandi twese twatowe tugaragaza ko dufite ubushake bwo gukorera umuturage, nta rwitwazo rero rwo kuba tutakuzuza inshingano zacu uko bikwiye”.

Abaturage baganiye n
Abaturage baganiye n’Abajyanama

Dusabirane kandi yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko bugira ingaruka ku babukora no ku gihugu muri rusange.

Zimwe muri izo ngaruka yagaragaje, hari kugwirwa n’ibirombe bakahasiga ubuzima, kurwara indwara z’ubuhumekero kuko bajya mu bucukuzi nta bikoresho by’ubwirinzi bambaye, kwangiza ibidukikije, kwangiza imirima n’imyaka by’abaturage, igifungo ku bafashwe bakora ubwo bucukuzi n’izindi.

Yibukije kandi ababyeyi kohereza abana mu ishuri ryigisha iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu rwego rwo kujya babikora kinyamwuga.

Muri uwo muhango, abagize Inama Njyanama bashimiye abaturage ku ruhare bagize mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya 2021/2022, basobanurirwa uko ibyifuzo bari batanze byashyizwe mu bikorwa, bizezwa ko aho bitakozwe, byashyizwe mu mihigo y’akarere y’uyu mwaka, banibutswa gutanga ibitekerezo bizashingirwaho mu igenamigambi ry’umwaka utaha wa 2023/2024.

Dusabirane yasabye abaturage guharanira iterambere ryabo n
Dusabirane yasabye abaturage guharanira iterambere ryabo n’iry’Igihugu

Ubwo buyobozi buvuga ko, icyumweru cy’Umujyanama kizasozwa tariki 06 Ugushyingo 2022, kizibanda ku kwegera abaturage, kubatega amatwi no kwakira ibyifuzo byabo, kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Urunana rw’umuturage n’Umujyanama mu iterambere”.

Abagize Inama Njyanama ya Rulindo bafata ifoto y
Abagize Inama Njyanama ya Rulindo bafata ifoto y’urwibutso n’abahagarariye abaturage
Bacinye akadiho
Bacinye akadiho
ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka