Rulindo: Abageni n’ababaherekeje bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Abageni bari bavuye gusezerana, bari kumwe n’ababaherekeje, batahuwe bari mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ibi byabereye mu Kagari ka Gasiza, Umurenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo ku wa Gatandatu tariki 19 Kamena 2021.

Abo bageni, ngo barimo biyakirira mu nzu mberabyombi (salle) y’ahahoze hakorera Kaminuza ya Kibungo, Ishami rya Rulindo, nyuma yo kuva gusezeranira kuri Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Bushoki.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo, ikimara guhabwa amakuru y’ibyo birori by’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ahagana mu masaha ya saa kumi n’imwe z’uwo munsi, yihutiye kuhagera, abari muri ibyo birori babonye Polisi banyura mu miryango y’aho biyakiriraga baratoroka, ibasha gufata abantu batandatu barimo n’abageni.

Amabwiriza yo kwirinda Covid-19, avuga ko abitabira ibirori by’ubukwe, bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 iminsi itatu mbere y’uko igikorwa nyirizina kiba.

Nanone kandi, ayo mabwiriza anavuga ko abitegura gukora ubukwe, baba baripimishije Covid-19, kandi barandikiye Umurenge ibaruwa imenyekanisha ibirori mbere y’iminsi itanu.

Kuri aba bageni ngo nta na kimwe bubahirije nk’uko CIP Alex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage(Community Policing) mu Ntara y’Amajyaruguru, yabibwiye Kigali Today.

Ati: “Bariya bageni n’abari babaherekeje, biyakiriye mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko batigeze bipimisha Covid-19 nk’uko amabwiriza abigena. N’ibaruwa bandikiye Umurenge bawumenyesha iby’ubwo bukwe, bayanditse tariki 17 Kamena 2021, babukora tariki 19 Kamena 2021. Urumva ko ya minsi itanu batigeze bayubahiriza. Ibi rero ni ikosa rikomeye, kandi tutakwihanganira muri iki gihe Covid-19 ihangayikishije u Rwanda n’isi yose”.

Abafashwe bahise bajyanwa kuri Polisi sitasiyo ya Bushoki, aho bagomba kurekurwa babanje kwipimisha Covid-19 no kwishyura amande angana n’ibihumbi 100 by’Amafaranga y’u Rwanda ku bageni. Abari babaherekeje na bo bazarekurwa babanje kwipimisha Covid-19 banacibwe amande y’ibihumbi 10 buri muntu.

CIP Ndayisenga yatangaje ko abatorotse, bagikomeje gushakishwa kugira ngo na bo bapimwe Covid-19. Ati: “Ugereranyije abari muri iyo salle barengaga 30. Urutonde rw’abatorotse twamaze kurwegeranya, turi kubashakisha kugira ngo na bo bapimwe Covid-19”.

Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kudakorera ku jisho kuko n’ubundi Covid-19 na yo idakorera ku jisho. Uko bayiha urwaho bakorera ijisho, ngo ni na ko irushaho gukwirakwira hirya no hino.

CIP Ndayisenga ati: “Kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bikomeje gutanga icyuho cyo kuyandura no kwanduza abandi. Bityo Polisi ikaba yibutsa abantu ko ubusabane n’ibirori bikorwa mu buryo butubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, birimo n’ibibera mu ngo bitemewe”.

Yongera ati: “Abifuza gukora ubukwe no gucyuza ibirori, hari ibyo amabwiriza n’amategeko abemerera kandi birasobanutse. Kandi kubyubahiriza biroroshye. Icyo tubibutsa ni ukujya babanza kwitonda, bakayareba neza, kugira ngo bamenye uko bayashyira mu bikorwa nta na kimwe bahutaje, mu kwirinda ingaruka zabageraho mu gihe bafashwe batayubahirije”.

Uburyo bwonyine bwizewe mu kwirinda no kurinda abandi Covid-19, ni ukwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi, guhana intera. Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru itangaza ko mu bugenzuzi ikora umunsi ku wundi, ikomeje gutahura abarenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, bari mu tubari, basenga n’ahandi hahurira abantu benshi kandi barimo n’ababa batubahirije amabwiriza.

Ibi ibiheraho isaba abaturage cyane cyane muri iki gihe Covid-19 ikomeje kwiyongera, kwirinda ibikorwa bibahuza mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza, mu rwego rwo gukumira intandaro yo kwandura Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka