Rulindo: Abadage bishimiye uko inkunga batanga ikoreshwa
Tariki 12/12/2012 Abadage basuye akarere ka Rulindo bishimira ko inkunga batanga igera ku bo iba yagenewe kuko kari mu turere tw’icyaro biyemeje kuzamura tugere ku iterambere.
Bimwe mu byo bafasha akarere ka Rulindo bigendanye n’iterambere birimo kugeza amashamyarazi ku baturage b’icyaro, amazi meza, kubaka amashuri, gukora imihanda, n’ibindi bikorwa bigendanye n’iterambere ry’akarere.
Mu bikorwa basuye harimo amazi meza yagejejwe ku baturage bo mirenge itandukanye, imihanda, hasuwe kandi amashanyarazi, n’ishuri ryisumbuye rya Kiyanza riherereye mu murenge wa Ntarabana.

Abo bashyitsi bagaragaje ko bishimiye ibyo bikorwa byose, uburyo byitaweho n’abagenerwabikorwa babo. Ibi bikorwa by’amajyambere kandi ngo ni byo biri mu igenamigambi ry’uturere.
Umuyobozi mukuru wungirije wo mu kigega cya Leta gishinzwe iterambere ry’uturere n’umujyi wa Kigali, Sibomana Saidi, yavuze ko bishimiye uburyo inkunga batanga ikoreshwa neza, kandi ko bemeye gukomeza gushyira imbaraga mu gutera inkunga akarere ka Rulindo.

Yagize ati “abashyitsi bacu bishimiye uburyo inkunga batanga muri aka karere ikoreshwa. Iri ni ishema n’agaciro ku Banyarulindo kuba bazi gufata neza inkunga iba yatanzwe. Igishimishije ni uko babonye ko hakozwe byinshi.”
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yashimye uburyo batera inkunga akarere ka Rulindo anabizeza ko afatanije b’abaturage b’akarere ayoboye, bazakomeza gukoresha inkunga bahabwa ku buryo bushimishije.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|