Ruli: Batatu baheze mu kirombe mu gihe undi yarangije kuhasiga agatwe

Umucukuzi umwe yitabye Imana mu gihe abandi batatu baheze mu kirombe gicukurwamo koruta na bo bikekwa ko bapfuye nyuma yo kugwirwa n’ikirombe mu Mudugudu wa Gahondo, Akagali ka Ruli , Umurenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke .

Ikirombe cyaridukiye abakozi ba sosiyete EPROCOMI ahagana saa tatu z’igice z’ijoro zo ku wa 23/04/2013, umucukuzi witwa Ntawuruhunga Olivier w’imyaka 18 arakomereka, Sibomana w’imyaka 32 yitaba Imana.

Ntawuruhunga wakomeretse yajyanwe kwa muganga ku Bitaro bya Ruli aho arimo gukurikiranwa n’abaganga. Umurambo wa nyakwigendera watwawe mu buruhukiro rw’ibyo bitaro.

Abandi bakozi batatu bahezemo bigakekwa ko na bo bapfuye. Icyakora, ubwo twakoraga iyi nkuru ntitwabashije kumenya amazina yabo.

Mu gitondo cyo ku wa gatatu tariki 24/04/2013, umuyobozi w’akarere, abasirikare, abapolisi, n’abaturage bazindukiye mu bikorwa by’ubutabazi kugira ngo babakuremo ariko byageze mu masaha y’ijoro batarabasha kubabona.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo, avuga ko bahagaritse ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugeza igihe ba nyir’ibirombe bafashe ingamba z’umutekano ku bakozi babo bakora imirimo y’ubucukuzi.

Agira ati: “Twafashe icyemezo cyo guhagarika ubwo bucukuzi kugeza igihe security measures (ingamba z’umutekano) bazigaragarije.”

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka