Rukomo: ushinzwe irangamimerere yeguye ku mirimo ye

Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rukomo wo mu karere ka Gicumbi, Ntuyenabo Jean de Dieu, yeguye kumirimo ye.

Mu ibaruwa ye ihagarika akazi by’agateganyo yanditse kuri uyu wa 20/7/2012 avuga ko yeguye ku mirimo ye by’agateganyo. Abaturage bavuga ko iyegura rye ryaba riturutse ko yakubise umugore utuye muri uwo murenge wa Rukomo witwa Nirere Odette.

Nyuma yo gukubitwa na Ntuyenabo, Nirere yamureze mu nkiko maze urukiko rumukatira igifungo cy’amezi ane hamwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 20. Ntuyenabo yahise ajuririra iki cyemezo ubu urubanza rwabo rukaba ruzakomeza.

Nirere atangaza ko yakubitiwe mu biro by’umurenge wa Rukomo kuko ushinzwe irangamimerere ariwe wari warasimbuye by’agateganyo umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge nawe wari warahagaritswe ku mirimo ye kubera ko yaranduye imyaka y’abataurage kuko bari barahinze igihingwa kitatoranyijwe guhingwa kuri iyo site.

Ngo Ntuyenabo yakubise Nirere kubera ko yari ateranye amagambo n’umukuru w’umudugudu bari kumwe muri ibyo biro.

Ubu hategerejwe imyanzuro izava mu rukiko niba Ntuyenabo urukiko ruzamuhanaguraho icyaha cyangwa kikamuhama.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 1 )

sibyiza gukubita uri umuyobozi. Kurwana uyobora koko!

iyamuremye allan yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka