Rukomo: Barakangurirwa kwihangana bagashaka bamaze gukura
Mu gihe bamwe mu bakobwa bo mu murenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bashaka ari bato kubera ko baba bakunzwe cyane, ubuyobozi bw’uyu murenge bwo busaba urubyiruko kwihangana bagashakana bagejeje imyaka yemera ubushyingirwe dore ko ngo hafashwe n’ingamba zo gutandukanya ababikoze igihe kitaragera.
Manirakiza Clementine afite imyaka 30 y’amavuko n’abana 2 akaba yarashatse afite imyaka 18. Avuga ko nta ngaruka zo gushaka ari muto yari yahura nazo kandi ngo impamvu yashatse akiri muto si ukubihatwa n’ababyeyi ahubwo ngo ni uko yakunzwe na benshi dore ko yari afite abakunzi 30 bose bamusabaga umubano ari nabo yahisemo umwe babana.
Agira ati “Umusore se yagukunda ukamwanga! Narakunzwe cyane ndemera ndashaka ariko utakunzwe ushobora no kugeza imyaka 50 utarashaka. Nabonye nteretwa n’abantu benshi 30 bose mbona ibyiza ariko nahitamo umwe nanjye nikundira tubana dutyo.”
Gusa hari rumwe mu rubyiruko rwemeza ko gushaka uri muto ari bibi bityo biha ingamba zo kubanza gushaka ubuzima bwiza bakazashaka bakuze.
Dusabimana Innocent atuye mu murenge wa Karama akaba afite imyaka 20 y’amavuko akora akazi k’ubukanishi bw’amagare na moto. Avuga ko adashobora gushaka vuba kubera gutinya ko urugo rwasenyuka vuba kubera amikoro ataraboneka neza.
Ubuyobozi bwo buvuga ko uyu muco wo gushaka abantu bakiri bato wacitse. Sebineza Hertier umukozi w’umurenge wa Rukomo ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage avuga ko bakoze ubukangurambaga buhagije cyane mu rubyiruko babumvisha ko gushaka batarageza imyaka 21 bitemewe kandi iyo bibaye bishobora kubagiraho ingaruka.
Ngo mu kubica hashyizweho gahunda yo guhuza ababyeyi b’abana bashakanye bakiri bato bakabasaba buri umwe gusubirana uwe bakazabana bamaze gukura.
Akenshi muri uru rubyiruko rushaka rukiri ruto ni urwacikishirije amashuli kubera amikoro cyane ibindi bibazo byo mu miryango harimo n’imyumvire.
Zimwe mu ngaruka zishingirwaho urubyiruko rubuzwa gushakana rutarakura ni ukubyara abana benshi, kugira ibibazo igihe cyo kubyara no kutubaka ingo zihamye kubera ubushishozi bucye.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|