Kayonza: Muri Rukara barabona ikusanyirizo ry’amata bitarenze umwaka umwe
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, arizeza aborozi b’Umurenge wa Rukara ko bitarenze umwaka utaha bazaba bamaze kubakirwa ikusanyirizo ry’amata bakabona aho bashyira umukamo w’inka zabo.
Avuga ko ikibazo cy’ikusanyirizo kizwi kandi barimo guteganya gushaka igisubizo ku buryo ngo bitarenze umwaka utaha aborozi bazaba babonye ikusanyirizo.
Ati “Gushyira hamwe umukamo w’aborozi bo muri Rukara turabiteganya bitarenze umwaka utaha kuba habonetse ikusanyirizo.”
Ubundi aborozi bo mu Murenge wa Rukara bagemura amata y’inka zabo ku makusanyirizo ya Buhabwa mu Murenge wa Murundi na Nyamiyaga mu Murenge wa Gahini.
Bamwe mu borozi bavuga ko bibagora kugera kuri aya makusanyirizo kuko ari kure yabo bityo bibaye byiza babona iryabo.
Umwe ati “Kuva hano ukagemura Buhabwa mu by’ukuri ni kure cyane bisaba gukama mu gicuku kugira ugereyo hakiri kare. Abayajyana Nyamiyaga ho bakunze kwamburwa nab a rwiyemezamirimo bayatwara.”
Aba borozi bavuga ko bamwe muri bo bahitamo kugurisha amata y’inka zabo mu dusantere tubegereye cyangwa bakayaha abacunda bakagabana iminsi umworozi afata iminsi itanu mu cyumweru umucunda agafata ibiri isigaye.
Akarere ka Kayonza kabarirwamo inka zisaga 75,000 zitangwa umukamo ungana na litiro 25,000 ku munsi yakirirwa ku makusanyirizo manini atandatu (6) n’amatoya arindwi (7).
Akarere ka Kayonza kandi kakunze kurangwamo aborozi benshi bahitamo gucuruza amata yabo atanyuze ku makusanyirizo kubera ko nta soko rihamye bari bafite cyakorwa ubu amata yose akazajya agemurwa ku ruganda Inyange ruherutse kuzuza uruganda rukora amata y’ifu ruzakenera amata angana na litiro 650,000 ku munsi.
Ohereza igitekerezo
|
Gatsibo Kiramuruzi Akavuga Businde. Gushima kubuvugizi gukorera,abaturage