Ruhuha: Ibyo FPR yabagejejeho bigaragarira abahisi n’abagenzi

Abanyamuryango ba FPR mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera baravuga ko ibyo yabagejejeho bibonwa n’abahizi n’abagenzi. Tariki 20/11/2012, utugari twa Kindama, Gikundamvura, Gatanga na Ruhuha twizihije isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR-Inkotanyi umuze uvutse.

Aho hose abanyamuryanga ba FPR-Inkotanyi bagiye berekana ibyiza uwo muryango umaze kugeza ku baturarwanda, ariko bakanagereranya n’ubutegetsi bwahozeho mbere y’uko u Rwanda rubohorwa, bwarangwaga n’ivangura, amacakubiri, kudatekerereza Abanyarwanda imishinga yabavana mu bukene n’ibindi.

Umunyamuryango wa FPR atanga ubuhamya bw'ibyo yagezeho.
Umunyamuryango wa FPR atanga ubuhamya bw’ibyo yagezeho.

Kuri ubu ngo hari byinshi byo kwishimira bigaragarira abahisi n’abagenzi. Ibikorwa remezo, nk’amazi, amashanyarazi, imihanda, uburezi n’amavuriro ngo byatejwe imbere mu karere ka Bugesera kandi ntibyahabaga; nk’uko Hakizamungu Laurent, umwe mu banyamuryango yabitanzemo ubuhamya.

Ibyo bikorwa byagezweho ngo ntibigomba gusubira inyuma. Kudasubira inyuma bikazashoboka ari uko buri munyamuryango amenye uruhare rwe, kandi bikazanatozwa abakiri bato nk’uko byasobanuwe na Rwagaju Louis Chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Bugesera.

Yagize ati “tuzaharanira gukomeza kubumbatira iri terambere mu bice byose kandi dushaka ko umuryango uba ipfundo ry’iterambere, ibyo bizagerwaho ari uko abanyamuryango bagomba kubyumva kandi bakabigira ibyabo”.

Abanyamuryango ba FPR bishimira ibyo bagezeho.
Abanyamuryango ba FPR bishimira ibyo bagezeho.

Ibi birori byagiye byizihirizwa muri buri kagari bikazanizihizwa ku rwego rw’akarere ka Bugesera mu minsi iri imbere.

Si ukwizihiza gusa ariko, hanakozwe ibikorwa byo kuremera amatungo abatishoboye, gushakira amacumbi abatayafite n’ibindi. Ibyo birori byagiye birangwa n’indirimbo, imivugo n’imbyino birata ibyiza Umuryango FPR-Inkotanyi umaze kugeraho.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka