Ruhuha : Equity Bank yateye inkunga abarokotse batishoboye inkunga ya miliyoni enye

Banki yo muri Kenya, Equity Bank, yahaye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera inkunga igizwe n’inka 4 za kijyambere n’imifuka 43 y’umuceri; byose bifite agaciro ka miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abakozi n’abayobozi ba Equity Bank begeranyije iyi nkunga mu rwego rwo gufata mu mugongo abarikotse Jenoside yakorewe abatutsi; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’ishami ry’ubucuruzi muri Equity Bank, Niragire Athanasie.

Abashyikirijwe iyo nkunga bemeza ko igiye kubafasha kuzamura imibereho yabo; nk’uko byemezwa n’umukecuru Mukaruvugo Domitille wahawe inka. Yabisobanuye mu magambo akurikira: “ iyi nka mpawe igiye kumpa amata ndetse inankure mu bukene kuko nzabasha kubona amafaranga nzakura mu mata ndetse nayo nzakura mu ifumbire kuko nzayishyira mu murima maze umusaruro ukiyongera”.

Imwe mu nka Equity Bank yahaye abatishoboye mu murenge wa Ruhuha, akarere ka Bugesera
Imwe mu nka Equity Bank yahaye abatishoboye mu murenge wa Ruhuha, akarere ka Bugesera

Abahawe inka basabwe kuzifata neza kugira ngo bazabashe koroza n’abandi mu gihe hataregeranywa indi nkunga kugira ngo ibashe kugurwa inka zizahabwa abandi batishoboye.

Equity Bank yiyemeje gufasha abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Ruhuha, nyuma yo gukora umuganda ku rwibutso rwa Jenoside mu kwezi kwa gatatu 2012 maze abakozi bayo bakabona abarokotse bo muri uwo murenge babayeho mu buzima butari bwiza.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka