Ruheru: Babangamiwe n’inyamaswa zibonera zivuye muri Nyungwe

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Uwumusebeya mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru baturiye ishyamba rya Nyungwe baravuga ko inyamaswa zitwa “Ibihinyage” zituruka muri iri shyamba zikaza kubonera, kandi ntibishyurwe.

Ndayisenga Frederic utuye muri aka kagari avuga ko iyo inyamaswa zaboneye bakora urutonde rw’ibyangijwe kugira ngo byishyurwe n’ikigo gishinzwe gutanga indishyi ku baturage bonewe n’inyamaswa zivuye muri parike (SGF) ariko ntihagire igikorwa.

Ati “Nonewe metero 180 z’ibigori, nonerwa n’imigano 87. Nakoze urutonde rw’ibyonwe ndugeza ku murenge ngo banyishyurize ariko na n’ubu narategereje ndaheba”.

Ibihinyage bituruka muri Pariki ya Nyungwe bikonera abaturage kandi ntibishyurwe.
Ibihinyage bituruka muri Pariki ya Nyungwe bikonera abaturage kandi ntibishyurwe.

Aba baturage kandi bavuga ko hashyizweho abashinzwe kurinda izo nyamaswa ngo zitabonera ariko badafite ubushobozi buhagije bwo kuzirinda, kuko n’ubundi ngo zirenga zikaza kubonera kandi bahari. Ku bw’aba baturage ngo basanga abarinda iyi parike bakongererwa ingufu, cyangwa se ikazitirwa.

“Icyifuzo cyanjye hamwe n’aba baturage dutuye hano, ni uko ORTPN [RDB] yarinda amatungo yayo, cyangwa se bagashaka uko bazitira iri shyamba kugira ngo inyamaswa zireke kujya zitwonera ntacyo turi buzikoreho, kandi tutari bwishyurwe,” umwe muri abo baturage.

Kigali Today ntiyabashije kuvugana n’ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gutanga indishyi ku baturage bonewe n’inyamaswa zivuye muri parike, gusa umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Niyitegeka Fabien, avuga ko iyi parike ifite abayirinda, gusa nawe akemera ko badashobora gukumira ko inyamaswa zonera abaturage, ari naho ahera avuga ko ubuyobozi bukomeje ibiganiro n’ikigo gishinzwe iterambere (RDB) ngo harebwe uko abarinda parike ya Nyungwe bakongererwa imbaraga.

Ku baturage batanze urutonde rw’ibyangijwe ariko bakaba batarahabwa indishyi, uyu muyobozi avuga ko bagiye gukurikirana icyo kibazo, bakamenya igihe abo baturage bazaherwa indishyi, ubundi bakabibamenyesha.

Ati “Tugiye gufatanya n’ubuyobozi bw’umurenge tureba ababa batarishyurwa, hanyuma baduhe amakuru y’igihe bazishyurirwa kugira ngo tuyageze ku baturage”.

Ikibazo cy’abaturage bonerwa n’inyamaswa ziturutse muri parike ya Nyungwe ntikivugwa mu Murenge wa Ruheru gusa, kuko no mu Mirenge ya Kivu, Muganza na Nyabimata nayo ikora kuri iyi parike, abaturage badahwema kugaragaza icyo kibazo.

Charles RUZINDANA

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka